Papa Francis mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Ukraine igomba kugira icyo yise ubutwari bw’ ‘”ibendera ryera” maze ikaganira ku guhagarika intambara n’u Burusiya yatangijwe na Moscou mu myaka ibiri ishize kandi ikaba imaze guhitana ibihumbi by’abantu.
Umushumba wa kiliziya Gaturika, Papa Francis yagize icyo abivugaho mu kiganiro cyo mu kwezi gushize yagiranye na Radiyo yo mu Busuwisi, RSI, mbere gato y’icyifuzo cyo ku wa Gatanu cya Perezida wa Turkiya, Tayyip Erdogan, cyo kwakira ibiganiro hagati ya Ukraine n’u Burusiya byo guhagarika intambara.
Erdogan yatanze igitekerezo gishya nyuma y’inama yabereye Istanbul na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy. Zelenskiy yavuze ko nubwo ashaka amahoro atazemera guhara akarere na kamwe.
Gahunda y’amahoro y’umuyobozi wa Ukraine isaba ko Ingabo z’u Burusiya zava muri Ukraine zose no gusubizaho imbago z’imipaka y’igihugu. Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yanze kujya mu biganiro by’amahoro biyihatira kubaha ibisabwa na Kyiv.
Umuvugizi wa Zelenskiy ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro ku magambo ya Papa nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Muri icyo kiganiro, Papa Francis yabajijwe aho ahagaze ku kiganiro mpaka hagati y’abavuga ko Ukraine igomba kuyamanika kuko itashoboye gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya, n’abavuga ko ibyo bizaha agaciro ibikorwa by’uruhande rufite ingufu. Ubaza yakoresheje ijambo “ibendera ryera” mu kibazo. (Ibendera ryera kenshi ku rugamba rizamurwa n’uruhande rwatsinzwe rugaragaza ko rwemeye kuyamanika).
Kuri uyu wa Gatandatu, ushize, Reuters yakomoje kuri bimwe mu bivugwa muri iki kiganiro biteganyijwe ko kizatambuka kuwa 20 Werurwe, aho ngo Papa Francis yagize ati: “Ni igisobanuro kimwe, cy’ukuri.” Avuga ku kuba Ukraine ikwiye kuzamura ibendera ryera.
Francis yagize ati: “Ariko ndatekereza ko umunyembaraga ari we ureba uko ibintu bimeze, agatekereza ku baturage kandi akagira ubutwari bw’ibendera ryera, kandi akaganira.” Yongeyeho ko ibiganiro bigomba kubaho hifashishijwe ibihugu mpuzamahanga.


