Haiti:Amerika yatangiye gucyura abaturage bayo

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakuye abakozi ba ambasade yayo muri Haiti, bahungishwa akaduruvayo n’ubwicanyi bukomeje kuhabera.

Ni nyuma y’uko muri iki gihugu agatsiko k’amabandi gakomeje guhohotera abaturage kagamije gukuraho ubutegetsi burangajwe imbere na Minisiteri w’intebe Ariel Henry .

Kuri iki Cyumweru ambasade ya Amerika muri Haiti nibwo yanditse ku mbuga nkoranyambaga(X), igira iti: “Ihohoterwa rikorwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro rirakabije muri iki gihugu ndetse kugeza ubu riri kototera hafi y’ibigo by’ambasade y’Amerika no ku kibuga cy’indege. Byatumye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ifata icyemezo cyo kuhakura abakozi ba ambasade yacu.Gusa ambasade yo izakomeza gufungura.”

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga kuri iki cyumweru umuseke utambitse, aribwo Kajugujugu zumvikanye zitwara aba baturage ba Amerika, gusa ngo nta muturage n’umwe wari wakahasize ubuzima cyangwa ngo ahagirire ibindi bibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *