Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Werurwe 2024, inyeshyamba za M23 zigaruriye Umujyi wa Vitshumbi nyuma y’imirwano itabagoye na FARDC ifatanyije na Wazalendo nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri RD Congo ku mbuga nkoranyambaga avuga.
Amakuru arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Vitshumbi, undi mujyi w’ingenzi wo muri Teritwari ya Rutshuru, uherereye mu birometero 130 mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, ku nkengero z’uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard.
Aya makuru akomeza avuga ko izi nyeshyamba za M23, zisa nk’irimo kugenzura Rutshuru hafi ya yose, zafashe Umujyi wa Vitshumbi mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere nk’uko byemezwa n’abatuye muri icyo gice.
Urubuga Kivumorningpost ruravuga ko bishoboka ko muri aya masaha ya nyuma ya saa sita inyeshyamba za M23 zishobora gukorana inama n’abaturage.
Uru rubuga nirwo rwanatangaje ko ifatwa rya Vitshumbi ryabaye nta mirwano ibaye kandi rije nyuma y’ifatwa rya Rwindi, ahantu hanyuma hari hasigaye mbere yo kugera mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru unyuze Kanyabayonga.



One Response
Rutshuru: Inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Vitshumbi bitazigoye
Abacancuro, SADC,Abarundi …..!izi ni ingabo koko??? barakomeza kurya amadollar y’ubusa ngo bararwana?????
ar