Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Angola yakirirwa na mugenzi we , Joà£o Lourenà§o .
Ni uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2014 , nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byabitangaje.
Ni amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X agira ati “Perezida Kagame yageze muri Palà¡cio da Cidade Alta [Perezidansi ya Angola] i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na Perezida Joà£o Lourenà§o mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.”
Hari hashize ibyumweru bibiri Perezida Lourenzo yakiriye Felix Tshisekedi.Ni nyuma y’uko asanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutakeno biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na DRC.



One Response
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Angola
Uwanditse iyinkuru yanditse umwaka nabi 2014 / walikwandika 2024