Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ku wa Gatatu, bisubiramo minisitiri w’ububanyi wa Afurika y’Epfo, ko abenegihugu b’igihugu cye bari muri barwanira hamwe cyangwa bakorera mu gisirikare cya Israel bazafungwa nibatahuka.
Ikinyamakuru Times of Israel cyasubiyemo amagambo ya Naledi Pandor agira ati “Namaze gusohora itangazo riburira Abanya Afurika y’Epfo kandi barwanira hamwe cyangwa bari mu ngabo z’igihugu cya Israel. Turiteguye. Nugera mu rugo, tuzagufata. ”
Aya magambo ye aje nyuma y’umuburo wa mbere watanzwe mu Kuboza na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ivuga ko kurenga ku mategeko mpuzamahanga kw’abasirikare ba Israel muri Gaza mu gihe cy’intambara ya Israel na Hamas byatumye “bagomba gukurikiranwa muri Afurika y’Epfo.”
Ku itariki ya 29 Ukuboza, Afurika y’Epfo yareze Israel mu rukiko mpuzamahanga (ICJ) mu Buholandi, ivuga ko yarenze ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside yo mu 1948.


