Burundi: Ligue Iteka yatangaje imibare mishya y’abasirikare bishwe na RED-Tabara i Buringa

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 25 Gashyantare, umutwe w’inyeshyamba wa RED-Tabara ufite icyicaro muri DRC wavuze ko ari wo wagabye igitero cyitwaje intwaro i Buringa. Ni muri komini ya Gihanga mu ntara ya Bubanza (mu burengerazuba bw’u Burundi ). Mu gihe guverinoma yatangaje umubare w’abantu icyenda bapfuye barimo umusirikare umwe mu ngabo z’u Burundi, Ishyirahamwe Ligue Iteka riharanira uburenganzira bwa muntu ryo ryatangaje umubare urenze cyane uwo, aho ryemeza ko icyo gihe hapfuye abantu 19 barimo abasirikare icyenda.

Uyu muryango wa sosiyete sivile ushaje cyane mu Burundi wasohoye iyi mibare mu itangazo ryawo rya buri cyumweru ryasohotse kuri uyu wa Kabiri ushize. Werekana ko wakoze iperereza kugira ngo rigaragarize rubanda ukuri ku gitero cy’inyeshyamba cyo ku itariki ya 25 Gashyantare muri Gihanga.

Uyu muryango ugira uti: “Ligue Iteka yakomeje iperereza ryayo ku byerekeranye n’icyo gitero kugira ngo hamenyekane abahohotewe bose ndetse n’aho biciwe.”

Watanze umubare urenze uwari wemejwe na guverinoma: abantu cumi n’icyenda bishwe, barimo abasirikare icyenda b’Abarundi ndetse n’abasivili icumi. Abagore barindwi bari mu basivili bapfuye.

Kugira ngo ishyigikire ibyavuye mu iperereza ryayo, Ligue Iteka ndetse itanga amazina y’abahohotewe bose, harimo n’ay’abasirikare bishwe.

Uko igitero cyagenze

Nk’uko Ligue Iteka ibivuga, abarwanyi ba RED-Tabara bageze mu masaha akuze ku munsi wa 25 Gashyantare mu ishyamba kimeza rya Rukoko. Abahohotewe bwa mbere ni Sipiriyani Nizigiyimana, bakubise kugeza apfuye. Yari umushumba w’ihene za Liyetona-Koloneli Aaron Ndayishimiye. Kuri uwo munsi, ahagana mu ma saa yine z’ijoro, aba bantu bitwaje imbunda bavuye mu birindiro bya Rukoko. Bageze i Buringa, hafi y’Itorero rya Methodiste Libre, abasirikare barindaga aho hantu barahunze, bamwe berekeza ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rya CNDD-FDD abandi berekeza mu rugo rwa nyakwigendera à‰mile aho abagize umuryango we bari mu cyunamo., nk’uko inyandiko y’iri shyirahamwe ivuga.

Muri ako kanya ni bwo inyeshyamba zarashe ku basirikare bahunze.

“Abasirikare bane biciwe ku cyicaro gikuru cy’ishyaka CNDD-FDD, abasirikare batatu n’abasivili icyenda kwa nyakwigendera à‰mile n’abasirikare babiri inyuma y’ahantu hitwa Kwa Badogo.”

Ligue Iteka isobanura ko umurambo w’umushumba w’ihene wa Liyetona Koloneli Aaron Ndayishimiye watwikiwe mu modoka yo mu bwoko bwa Probox yari irimo kuwujyana muri morgue.

Gutwara imirambo no gushyingura

Iperereza ryakozwe na Ligue Iteka rivuga ko imirambo y’abasivili yajyanywe mu buruhukiro bwa DCA iherereye mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Mpanda no ku rusengero rw’Itorero Methodiste Libre ku itariki ya 2 Werurwe . Imirambo y’abasirikare yashyinguwe ahitwa CECENI (muri iryo rimbi rya Mpanda).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *