Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wagabye igitero kuri hotel mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu, kuwa kane nyuma y’iturika ryibisasu byinshi n’amasasu.
Imirwano yadutse nyuma y’igitero cyagabwe kuri hotel izwi cyane ya SYL, iherereye hafi y’ingoro ya perezida.
Abantu benshi bakomeretse, barimo Umuvugizi wa Guverinoma, Farhan Jimale, abanyamakuru ndetse n’abadepite benshi.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko bamwe mu badepite bishwe muri icyo gitero.
Guverinoma ntiratanga ibisobanuro kuri icyo gitero nkuko BBC ivuga.
Al-Shabaab yigambye iki gitero m butumwa yanyujijebku muyoboro wa Telegramu mu gihe urusaku rw’amasasu rwakomezaga kumvikana muri hotel.
Hotel iherereye mu gace gakomeye, ikoreshwa kenshi n’abayobozi ba leta mu nama.


