Umujyi wa Kryvyi Rih utuyemo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana watewemo igisasu karahabutaka cyahitanye abantu bagera kuri 5 ndetse cyinasenya zimwe mu nyubako zo mru uyu mujyi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2024, aho igisasu cyasenye zimwe mu nyubako nini Mujyi wa Kryvyi Rih bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Ikipe ya Kryvbas FC ikinamo Djihad, ivuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’Uburusiya bwatangije intambara kuri Ukraine.
Djihad ukuna mu ikipe ya Kryvbas FC yo muri Ukraine, yabwiye Isimbi ko bameze neza nta muntu n’umwe wo mu ikipe wagizweho ingaruka n’iri turika ry’iki gisasu.
Mu myitozo yo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe mu ikipe ya Kryvbas FC, yatangijwe n’umwanya wo kwibuka abasizie ubuzima muri iri turika ryabaye ku wa Kabiri.



2 Responses
Uburusiya bwateye igisasu mu mujyi utuyemo Bizimana Djihad utegerejwe mu Amavubi
Ibyizabitatse urwanda
Uburusiya bwateye igisasu mu mujyi utuyemo Bizimana Djihad utegerejwe mu Amavubi
Reyo izakinaryari