Ndayishimiye yakoze impinduka mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu gisirikare zasize ahinduriwe imirimo abarimo Gén. de brigade à‰lie Ndizigiye byasaga n’aho akuriye ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruuguru.

Iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe ryerekana ko Gen. Ndizigiye bakuunze kwita Muzinga yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’ingabo zirwanira ku butaka.

Ni inshingano yasimbuyeho Gen. de Brigade Dominique Nyamugaruka wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe abahoze ku rugamba muri Minisiteri y’Ingabo z’u Burundi ndetse n’abahoze ku rugamba.

Uyu amakuru avuga ko yahawe uriya mwanya usa no kumumanura mu ntera nyuma yo kunanirwa kurwanya umutwe wa RED-Tabara ubwo mu minsi ishize wagabaga ibitero ku butaka bw’u Burundi.

Undi Ndayishimiye yahaye imirimo ni Colonel Oscar Nzohabonimana yagize umugenzuzi ushinzwe amabwiriza, amahugurwa, imyitozo ndetse n’ibikorwa mu bugenzuzi bukuru bwa Minisiteri y’Ingabo n’abahoze ku rugamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *