Abanyeshuri bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mu gukoresha ubwenge buhangano (Al) no guhanga robots , bahawe impano na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri buri munyeshuri wageze kuri icyo cyiciro.
Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ryâicyiciro cya nyuma cyâamarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye aho byibanda ku gukora umushinga wâikoranabuhanga wifashisha Robots.
Ni amarushanwa yitabiriwe nâabanyeshuri bo mu bigo byâamashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana.
Ni irushanwa ryiswe âFirst Lego League & AI Hackathonâ, ryitabiriwe nâabanyeshuri bari hagati yâimyaka icyenda na 16 yâamavuko ikigamijwe ari ugushishikariza urubyiruko guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga nk’uko byagarutsweho na Minisitiri wâUburezi,Dr Gaspard Twagirayezu.
Yagize ati âRobots na AI ni ikoranabuhanga rishya. Turashaka ko abanyeshuri bacu biyumvamo icyizere ku buryo byaryifashisha mu gukemura ibibazo bihari.ââ
Perezida Kagame yanyuzwe no kubona ibyo abanyeshuri bakoze, yanzura gutanga impano kuri buri umwe wageze ku cyiciro cya nyuma.
Ati âRobots na AI [ubwenge buremano] ni uburyo bwiza bwo kwiga ibirimo siyansi, ikoranabuhanga no gukorera hamwe.Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri yâIkoranabuhanga hamwe nâiyâUburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.â
Yakomeje agira Ati âAmafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye nâingengo yâimari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze nâabandi baturutse mu bindi bihugu.â
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri yâUburezi nâiyâIkoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe nâibindi bigo bitandukanye ikomeje gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ayâabanza âNational Robotics Programâ no gukomeza mu bindi byiciro.


