Abagore bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, bibukijwe ko ihame ry’uburinganire ridasobura kwiganzura abagabo no guhangana nabo. Ko ahubwo ari ukugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko, bagafatanya n’abagabo mu iterambere rirambye ry’imiryango yabo ndetse n’igihugu.
Ubu butumwa bwatangiwe mu kagari ka Bunge muri uyu murenge wa Rusange kuwa 15 Werurwe 2024 ubwo mu karere ka Nyaruguru bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubusanzwe uba kuwa 8 Werurwe wa buri mwaka.

Hagabiwe Inka imiryango itishoboye
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu murenge wa Rusenge, Murereyimana Genevieve, yagarutse ku gisobanuro cy’uwo munsi. Yibutsa amateka y’Umunyarwandakazi mu myaka 30 ishize: Umugore utarahabwaga agaciro, akazi ke kakaba ako kubyara gusa, atabyara akaba igicibwa. Naho uyu munsi umugore akaba afite uburenganzira nk’ubwandi, agahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.
Murereyimana ati “Cyera umugabo niwe watekerezaga byose, akanavunika cyane. Ariko ubu arajya mu kazi n’umugore ntiyitinye nawe akajya mu mirimo yinjiza bagahuriza hamwe iterambere ry’urugo rikihuta. Umugore arasoroma icyayi, agacuruza, akagana ibigo by’imari akaguza amafaranga. Umugore w’i Rusenge ahagaze neza kubera ko yahawe ijambo.”

CNF Murerereyimana ahanura kandi abagore bumva nabi ihame ry’uburinganire. Ati “Tugomba no gukumira. Uburinganire hari ubwo bwumvikana nabi. Si ukwiganzura abagabo no guhangana nabo. Si ukubwira umugabo w’imyaka 50 ngo niyuname akubure. Ariko urubyiruko rw’ubu turutoza gukora imirimo yose mu bushobozi bwarwo.”
CNF wa Rusenge asoza asaba abagabo kureka abagore babo bakajya muri iyo mirimo ibateza imbere kandi bakaganira nabo ku iterambere ry’urugo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, nawe yagarutse ku ntambwe umunyarwandakazi yateye muri iyi myaka 30 ishize. Ati” Muri iyi myaka 30 ishize, umugore yaratinyutse arakora, afatanya n’umugabo’mu kugira uruhare mu iterambere ry’umuryamhgo we ndetse n’igihugu. Abagore twagiye mu nzego zifata ibyemezo kubera ko umwana w’umukobwa yashishikarijwe kwiga nka musaza we.”

Gitifu Umuhoza abwira abagore ko uburinganire atari uguhangana n’abagabo
Gitifu Umuhoza yakebuye bamwe mu bagore bumva nabi ihame ry’uburinganire. Ati “Uburinganire si ukunywa ibisindisha, kwibagirwa abana bakandagara cyangwa guhangana n’umugabo.”
Mukambabzzi Joseline utuye mu kagari ka Raranzige avuga ko guhangana mu ngo bigenda bigabanyuka kubera inyigisho zitangwa. Ati “‘Ihame ry’uburinganire rikiza, abagore bashatse gukoresha imbaraga bakirirwa barwana n’abagabo. Ariko ubu byaragabanyutse kubera inyigisho. Hakora ibiganiro n’ubwumvikane.”

Naho Karangwa Jean, utuye mu kagari ka Rusenge, avuga ko hari abagore bumva nabi uburinganire bagashaka kwinganzura abagabo. Ati “Bamwe mu bagore babyumva nabi, bagashaka gukora nk’ibyo abagabo babo babakoreye. Ingo zumva neza uburinganire nizo zihuta mu iterambere kurusha izindi. Umugore aratunga amafaranga akajya mu bimina akagura amatungo akayazana mu rugo.”
Kuri uwo munsi kandi hagabiwe inka imwe mu miryango itishohoye. Hanamurikwa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wegezweho n’amatsinda y’abagore.


