Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe, igihugu cya Niger cyahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Amerika. Amasezerano yashyizweho umukono mu 2012, mu gihe Abanyamerika muri iki gihe bafite abasirikare bagera ku gihumbi muri iki gihugu, ndetse n’ibirindiro binini bya drone muri Agadez. Kuri televiziyo y’igihugu, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko ubwo bufatanye “ari akarengane” kandi “butujuje ibyari biteganijwe”.
Ku bwa Colonel-Major Amadou Abdramane, ngo ayo masezerano y’ubufatanye yaba ari “inyandikomvugo isanzwe bashyizweho ku gitutu na Washington. Nk’uko umuvugizi abitangaza ngo iyi nyandiko izahatira Niger kwishyura fagitire zijyanye n’imisoro ku ndege z’Abanyamerika, zizatwara miliyari nyinshi. Niamey yinubira ko nta makuru ifite ku bikorwa by’Abanyamerika, ndetse itazi umubare wabo n’ibikoresho byoherejwe.
Ni yo mpamvu, umwe mu bagize Inama y’igihugu ishinzwe kurengera Igihugu (CNSP) yemeje ko “kuba ku butaka bwa Niger kw’ Abanyamerika bitemewe kandi binyuranyije n’amategeko yose agenga itegeko nshinga na demokarasi”. Iki cyemezo gikurikira uruzinduko, rwo kuwa Kabiri itariki 12 kugeza kuwa Kane, itariki 14 Werurwe rw’intumwa zo mu rwego rwohejuru z’Abanyamerika i Niamey. Amadou Abdramane avuga ko ari inama itubahirije imikorere ya diplomasi kandi bahatiwe.
Ibiganiro byari kwibanda ku nzibacyuho iriho no guhitamo abafatanyabikorwa b’amahanga. Nk’uko byatangajwe na Colonel-Major, ngo Abanyamerika bashinje Niamey kuba yarasinyanye amasezerano y’ibanga, haba mu rwego rwa gisirikare n’u Burusiya, cyangwa kuri uranium na Iran.
Umuvugizi yibukije ko ubufatanye na Moscou cyangwa Iran bwubahirije amategeko mpuzamahanga, mu gihe nk’uko we abivuga, indege z’Abanyamerika zimaze ibyumweru byinshi zigenda mu buryo butemewe mu kirere cya Niger. Yamaganye “imyifatire yo gucecekesha n’iterabwoba ryo kwihora” by’Abanyamerika nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Amadou Abdramane yibukije ko ubwo bufatanye bw’amahanga bwubahirije amategeko mpuzamahanga. Ati: “Guverinoma ya Niger ibabajwe n’ubushake bwo kwima abaturage ba Niger bigenga uburenganzira bwo guhitamo abo bakorana nubwo Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwose hagati y’ibihugu byacu.” Icyemezo cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe rero kirasa nko kwihorera kwa Niamey.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller, yatangaje kuri X ko Washington yitaye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara na CNSP kandi ko ryakurikiye “ibiganiro byeruye […] ku mpungenge zacu” zerekeye “icyerekezo” cy’abahiritse ubutegetsi. Yongeyeho ko Amerika ikomeje kuvugana n’abahiritse ubutegetsi kandi izatanga andi makuru “nibiba ngombwa”.


