Mushikiwabo yavuganiye umuhanzikazi Aya Nakamura ukomeje kwibasirwa n’Abafaransa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yamaganye ivangura ririmo gukorerwa umuhanzikazi Aya Nakamura mu Bufaransa nyuma y’aho Perezida Macron amusabiye kuzasubiramo indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare w’Umufaransakazi, à‰dith Piaf, mu muhango wo gufungura Imikino ya Olimpike izabera i Paris kuva ku itariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Nyuma y’uko Perezida Macron atanze icyo cyifuzo, ku mbuga nkoranyambaga mu Bufaransa hatangiye kugaragara igisa nk’ubukangurambaga bwo kwibasira uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Mali.

Bamwe bagiraga bati “Aha ni i Paris ntabwo ari mu isoko ryo muri Bamako.” Nko kugaragaza ko uyu muhanzikazi umaze kubaka izina ku Isi adakwiye kuharirimbira ahubwo akwiye kuririmbira mu isoko ry’I Bamako mu murwa mukuru w’igihugu akomokamo.

Mu kiganiro na TV5 Monde, abajijwe icyo avuga kuri ibi nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yagize ati “ Umva njye mba mu Bufaransa kuva mu myaka 5 ishize gusa, rero ni igihugu ntamfiteho codes politique nubwo nkora muri politiki, muri dipolomasi igihe kirekire, njyewe numiwe, natunguwe no kubona ukuntu igitekerezo cy’umuhanzikazi ukomoka muri Afurika ufite impano idashidikanwaho ashobora kurema polemique ingana gutya, nta nubwo numvise, ndatekereza ko ubwo bukangurambaga bubi cyane bushobora kuba igikorwa cya politiki, ahari bufitanye isano n’umwuka wa politiki mu matora yo mu Burayi, ku biri kuba muri politiki mu Bufaransa uyu munsi, ariko sinshobora kumva ukuntu umuhanzikazi w’Umufaransa, ndetse ushobora kuba akurikirwa kurusha abandi, ashobora uyu munsi kutakirwa nk’ikintu cyiza ku mikino ya olimpike…iri ni ivangura riciriritse…”

Yakomeje agira ati “ Buri wese azi ko turi i Paris, ko imikino ya Olimpike ari i Paris, gutekereza ko umuririmbyikazi ukomeye wuzuye impano adashobora kuririmba ahandi hatari mu isoko muri Afurika ni ivangura ryo ku rwego ruciriritse,”

Nakamura aherutse gusubira “Avec Classe” ari kumwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Corneille

Umunyamakuru yamubwiye ko hari n’abavuga ko uyu muhanzikazi ataririmba mu Gifaransa, asubiza agira ati “ Sinzi ukuntu ushobora gutegeka umuhanzi, injyana, ururimi..mu by’ukuri aririmba neza mu Gifaransa no kuririmba izindi ndimi biba mu bahanzi bose, ntabwo ari mu ndirimbo gusa ahubwo ni mu bwoko butandukanye bw’ubuhanzi, aririmbira nk’urubyiruko, dukurikije ibyo tubona ibyo imibare igaragaza ko bamukunda, rero ndasanga kwibasira uyu mugore ukiri muto mu by’ukuri w’umuhanga cyane birababaje rwose,”

Umva indirimbo Djadja yagize Nakamura icyamamare

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *