Abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo mu Rwanda bangana na 20%

Sangiza iyi nkuru

Umubare w’abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda ungana na 20% bitewe nubushobozi bucye bw’ababa bashaka kuwiga.

Byagarutsweho n’umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi b’Urwego rw’Ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana,ubwo yavugaga kuri gahunda Minisante ikomeje yo gushaka abafatanyabikorwa mu kuzamura umubare w’abiga uyu mwuga.

Dr Nkeshimana avuga ko impamvu bakomeje gushaka abafatanyabikorwa bo kwigisha abaforomo, ari uko abitabira kwiga uwo mwuga ari bake(bangana na 20%) bitewe no kubura ubushobozi.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, batangiye gahunda yo kongera ababyaza mu Rwanda, aho ku ikubitiro abagera kuri 500 batangiye kwigira ubuntu muri Kaminuza zitandukanye mu Gihugu.

Zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda nizo zoherejwemo abo banyeshuri bakazasoza baza gukomezanya n’abandi basanzwe mu mwuga.

Dr Nkeshimana avuga ko kugeza ubu umwuga w’ububyaza wasigaye inyuma ariyo mpamvu bakomeje kwihutisha gahunda yo kongera umubare wabo.

Ati “Kugeza ubu umubyaza umwe yita ku baturage 1000, ni yo mpamvu tugomba gukuba kane umubare w’ababyaza. Mu myuga yasigaye inyuma harimo uw’ububyaza, tugomba kubongera kugira ngo tugabanye impfu z’ababyeyi bapfa babyara.”

Kugeza ubu ababyaza bose mu Rwanda basaga gato 2,000.Biteganyijwe ko mu myaka ine ababyaza n’abaforomo bazikuba Kane muri gahunda yiswe 4à—4.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *