Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye ikiganiro Channel4News yagiranye na bamwe mu banyarwanda barimo abari hanze y’igihugu bakomeje gukwiza amakuru y’uko u Rwanda rudatekanye cyanecyane muri iki gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje kunoza umugambi wo kohereza mu Rwanda abantu bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
“Ntabwo ari byo kuri Channel4News guha urubuga abanyabyaha,” uyu ni Yolande Makolo abinyujije kuri X agira icyo avuga kuri iki kiganiro cyateguwe n’umunyamakuru Darshna Soni.
Umwe mu bavuganye n’iyi televiziyo yo mu Bwongereza ni Abdulkarim Ali, Visi Perezida w’ishyaka RNC, rirwanya ubutegetsi.
Uyu muri iki kiganiro yavuze ko ahora yigengesereye, yitondera aho ajya, uwo bahura, aho aparika imodoka, ngo byose kubera impungenge z’ubuzima bwe.
Undi muntu uhabwa urubuga muri iki kiganiro cya Channel4News ni Victoire Ingabire aho avuga ko kuba u Bwongereza butangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira bitavuze ko ari igihugu gitekanye.
Ibintu atangaza ariko bitandukanye n’ibyatangajwe n’umukobwa we ubwo yavaga mu Buholandi akaza kumusura nyuma gato yo gufungurwa muri gereza atarangije igihano cye nyuma yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru icyo gihe, uyu mukobwa wa Ingabire Victoire yavuze ko kenshi bakabya ibintu biba mu Rwanda kubera kutahaba. Ati Kuba mu Buholandi tuba twumva amakuru mabi gusa, ntitumenye ibyiza. Ibyiza bivugwa n’abantu batari Abanyarwanda ahari, bigatuma tudashobora kubizera…igihe nageze hano nkasanga abantu banyakiye neza, nibwo navuze nti ngomba kuba nari mfite ishusho itari yo..byarantunguye ahubwo ndishima kubona ko nshobora kuza bakanyakira neza, nkaba mfite umutekano nta kibazo, mwateye imbere, haracyeye cyane, imihanda imeze neza….”

Kuri aba, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati “ RNC ni umutwe w’iterabwoba wateye amagrenade n’ibindi bitero ku butaka bw’u Rwanda byica inzirakarengane z’abasivili b’Abanyarwanda,”
Naho kuri Ingabire, Makolo yakomeje agira ati “Victoire Ingabire, yakoranaga n’umutwe wakoze jenoside wa FDLR mu migambi yo gukuraho ubutegetsi mu bugizi bwa nabi. Yahamijwe icyaha mu rubanza rwarimo ubuhamya bw’abafatanyacyaha be, ndetse n’ibimenyetso byinshi, bimwe bikaba byaratanzwe n’abayobozi b’u Buholandi.”
Yolande Makolo yongeyeho ko aba bavuganye na Channel4News atari abanyapolitiki.
Yakomeje agira ubutumwa aha iyi televizyo agira ati “Nibyo Channel4, abo bakekwaho ibyaha bikomeye bagomba guhura n’ubutabera, kandi oya, ntabwo bahatana mu matora nyuma yo kuva muri gereza, mu Rwanda, kimwe n’ahandi, kubahiriza amategeko byitabwaho.”
Impunzi z’Abanyarwanda zaba zarinjiye mu Bwongereza mu buryo bwa magendu ni zimwe mu zikomeje kumvisha Guverinoma y’u Bwongereza ko u Rwanda rudatekanye ku bimukira ndetse ngo ari yo mpamvu zahunze igihugu, mu gihe byagiye bigaragara ko benshi muri aba bahunze kubera ibyaha bakurikiranweho, mu gihe abandi bihinduye impunzi kugirango babashe gutura mu bihugu byo mu Burayi nyamara baravuye mu Rwanda rimwe na rimwe bagiye no mu butumwa bw’igihugu ariko bagahitamo kugumayo bakabeshya ko badatekanye mu Rwanda ngo bakirwe.


