Ntabwo Dynamo yari kwambara ibyamamaza u Rwanda dufitanye akabazo: Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo n’umuco mu Burundi, Remy Barampama yemeje ko batari kwemerera Dynamo BBC kwambara imyenda yamamaza u Rwanda kandi batabanye neza nubwo baturanye.

Mu minsi yashize nibwo ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yasezerewe mu irushanwa rya BAL24 ryari riri kubera muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwanga kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda.

Ku itegeko ya Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Burundi (FBB), Dynamo yanze kwambara imyenda iriho Vist Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa rya BAL24 ubugira kabiri aho byayiviriyemo guterwa mpaga inshuro ebyiri no guhita isezererwa mu irushanwa.

Ibi byabaye kuri iyi kipe, ntibyakiriwe neza n’abakunzi b’imikino mu gihugu cy’Uburundi aho bavugaga ko politike itagakwiriye kwivanga na siporo.

Mu kiganiro na Indundi TV, Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo n’umuco, Remy Barampama yavuze ko ibihe bari barimo ubwo Dynamo yitabiraga BAL24 bitari kuyorohera kwambara imyenda iriho ibyamamaza igihugu batabanye neza.

Yagize ati: “Ibihe twari tugezemo cyangwa tugezemo, ntibyari korohera iriya kipe (Dynamo BBC) kwambara ibyamamaza igihugu dufitanye akabazo muri uyu mwanya.”

Akomeza avuga ko nubwo byagenze gutyo ko Federasiyo ishinzwe imikino y’intoki (Basketbal) irakomeza gukora ibikorwa byose biteza imbere uyu mukino kugira ngo abana b’Abarundi bafite impano bakomeze kwigaragaza.

Remy Barampama ashimangira ko Leta y’u Burundi igiye gukurikirana ikibazo cyose cyazavuka kuri Dynamo nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya BAL24.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ntabwo Dynamo yari kwambara ibyamamaza u Rwanda dufitanye akabazo: Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo mu Burundi
    abo bana bazigaragariza he mugiye kurya imyaka 5 nta mikino mpuzamahanga mujyamo?
    Ese kuba mutarabyambaye hari icyo u Rwanda Rwahombye? u Burundi bwo bwungutse iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *