Ngoma: Green Party irashinja Abapolisi guhutaza abayoboke bayo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), buravuga ko hari bamwe mu bayoboke baryo bahutajwe na Polisi y’Igihugu ubwo bari bitabiriye Kongere yo ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu murenge wa Kibungo w’akarere ka Ngoma habereye iyi Kongere yasize ishyaka Green Party ritoye abakandida 14 bazarihagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba.

Depite Frank Habineza ukuriye iri shyaka yabwiye itangazamakuru ko abayoboke baryo bari baturutse mu karere ka Kirehe bahutajwe na polisi bakigera i Ngoma.

Yagize ati: “Bageze muri gare ya Ngoma hano abantu ba polisi bafata umuyobozi wabo. [Abapolisi] bahise babaza bati ‘umuyobozi wa Democratic Green Party ari he?’, aravuga ati ‘ndi hano’. Bahise bamufata baramubaza bati ‘ese mugiye mu biki?’, arabasubiza ati ‘tugiye muri kongere ya Green Party’.”

Depite Habineza yakomeje avuga ko uyu murwanashyaka nyuma yo gufatwa n’abapolisi byabaye ngombwa ko bategereza ubakuriye, uyu akihagera amwambura ibyo yari afite ahita amwambika amapingu.

Ati: “Ayo ni amakuru twamenye ndetse na we ubwe yayahamije. Bakimwambika amapingu abo bari kumwe bamwe bahise biruka, bari abantu 33. Bagize ubwoba babonye umuyobozi wabo bamushyizemo amapingu, abandi barategereza ngo bamenye icyabaye kuko bumvaga nta cyaha bakoze”.

Ubuyobozi bw’Ishyaka Green Party buvuga ko nyuma y’uko abayoboke baryo bahutajwe n’abapolisi byabaye ngombwa ko buvugana n’ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’igihugu bwahise buhamagara umuyobozi wa Polisi muri Ngoma.

Uyu ngo byabaye ngombwa ko yisegura anavuga ko Polisi atari yo yari yatumye bariya bapolisi gufunga abo bahutaje. DPC wa Ngoma kandi ngo yijeje gukurikirana akamenya icyatumye kuriya guhutaza kubaho.

Depite Dr Frank Habineza yavuze ko “ibyabaye byaduhungabanyije, na n’ubu hari abantu bane babuze ntabwo tuzi aho bari. Ni yo mpamvu mvuga ngo dufite ikibazo, niba babafunze na bo, niba baburiye he ntabwo tubizi. N’amatelefoni bayakuyeho ntidushobora kubabona”.

Si ubwa mbere ishyaka Democratic Geen Party of Rwanda rihurira n’ibibazo mu ntara y’Uburasirazuba.

Muri Kamena umwaka ushize ubwo urubyiruko rwo muri iri shyaka rwari rwahuriye i Kayonza muri kongere yo ku rwego rw’intara, ubuyobozi bwa Hoteli yitwa Midland bwanze ko iyo kongere iba nyamara Hoteli yari yaramaze kwishyurwa 70% by’amafaranga yari yarasabye.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Ishyaka Green Party bwitabaza Meya wa Kayonza, Nyemazi Bosco; asaba iriya Hoteli kwemera ririya shyaka gukora kongere yaryo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ngoma: Green Party irashinja Abapolisi guhutaza abayoboke bayo
    Kuva kera ingoma hahora ibintu bitanu
    1-Guhutaza
    2-Kurenganya
    3-Simwiyumvamo
    4-Avuka he
    5-Ni.muntu ki
    Gusa abanyarwanda Twari dukwiye kuba umwe tukirinda icyadutanya ahubwo tukita kucyaduhuza.
    Ni igitekerezo cyange ntihagire uwubifata nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *