Irambona Eric wakanyujijeho mu makipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports, yamanitse inkweto.
Uyu musore wigaragaje muri Rayon Sports gusa wari umaze imyaka ibiri adafite ikipe, yeruye kumugaragaro ahamya ko yahagaritse ruhago nk’uwabigize umwuga.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze, nibwo uyu rutahizamu yahamije ko yahagaritse ruhago.
Amakuru yo guhagarika ruhago yayemereye ikinyamakuru Isimbi ubwo cyamubazaga kubijyanye n’akazoza ke muri ruhago.
Myugariro wo ku ruhade rw’ibumoso Irambona Eric yaheruka mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ubwo yakiniraga Kiyovu Sports.
Icyo gihe, uyu mukinnyi yahise asa nk’uretse ruhago gusa ntabwo yahise abitangaza aho yahise yigira gukora muri Banki.
Irambona Eric yakiniye Rayon Sports muri 2012 ayivamo nyuma y’imyaka 8, hari muri 2020 ubwo yerekezaga muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka 2.
Irambona Eric yatangaje gusezera ruhago kwe nyuma ya Nizereyimana Mirafa na we uherutse gutangaza ko yahagaritse ruhago nk’uwabigize umwuga.


