Minisiteri ya siporo mu Rwanda ‘Minisports’ itangaza ko Pele Stadium yitiriwe umunyabigwi ukomoka muri Brazil, igiye kubakwa bundi bushya aho izashyirwa ku rwego rwo kwakira n’igikombe cya Afurika.
Mu bijyanye n’ibikorwa bya siporo by’umwihariko amastade y’umupira w’amaguru, Minisiteri ivuga ko igiye kubaka sitade esheshatu zizaza zunganira sitade amahoro igeze ku musozo.
Stade Amahoro iri kigero cya 93% y’imirimo yo kuyubaka, ikeneye izindi sitade ziyunganira, ni muri urwo rwego rero Minisiteri ya Siporo igiye kubaka izindi sitade esheshatu nshya.
Muri sitade eshatu nshya ziri gutekerezwaho harimo na Kigali Pele Stadium, igiye kubakwa bundi bushya igashyirwa ku rwego rwo kwakira Igikombe cy’Afurika.
Nshimiyimana Alex Redamptus ushinzwe ibikorwaremezo bya Sports muri Minisiteri ya Siporo, yabwiye Igihe ko iyi stade yitiriwe Pele igiye gushyirwa ku rwego rwo hejuru aho izubakwa bundi bushya ku buryo yanakwakira igikombe cya Afurika.
Mu yandi mastade mashya azubakwa ku buryo azunganira sitade Amahoro, harimo izaba iri i Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Rubavu, Muhanga.
Biteganyijwe ko aya masitade mashya azaba yuzuye mu mwaka wa 2030 ujyanye n’icyerekezo cya siporo mu Rwanda.


