Amerika yiteguye imirwano mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza za Misile

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibikorwa bisa no guhangana hagati y’ibihugu 2 by’ibihangange, Koreya ya Ruguru n’Amerika mu bijyanye n’ibitwaro bya rutura, Amerika yatangaje ko ari inshuti magara ya Koreya ndetse ko nta n’ikibi iyifuriza cyahungabanya umutekano wa yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa Amerika yatangaje ko izakoresha inzira z’ibiganiro ngo hatagira ibyangirikira mu mirwano, ariko mu gihe Koreya yanze ibyo biganiro ahubwo igakomeza inzira yahisemo bizarazana.
Ni nyuma y’inshuro nyinshi buri gihugu muri ibi byombi kigerageza igisasu ndetse akenshi kinafite kuba cyagira ingaruka ku kindi ariko ngo ibi bikaba bitaba impamvu yo gutuma bikora intambara.
Guhera mu minsi yashize, buri gihugu cyagiye kigerageza igisasu cya rutura, muri ibyo bisasu, ibyinshi bikaba byarahabwaga amahirwe yo kugera ku butaka bw’ikindi gihugu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Rex Tillerson yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Amerika Atari umwanzi wa koreya ya Ruguru.

97163399 90488c00 1aed 48a0 8e1d 2a1326d39e51
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Rex Tillerson

Yagize ati”Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntigishishikajwe no guteza umutekano mucye muri Roreya ya Ruguru yewe nta n’uruhare rwa yo mu gutuma ubutegetsi bwa yo buhungabana.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo kiri muri Koreya ya Ruguru giterwa n’igerageza ry’ibisasu ariko ko nta ruhare rw’Amerika rurimo.
“Ntituri abanzi banyu, ndetse amarika yifuza ibiganiro na koreya ya Ruguru kugira ngo birangize ikibazo mu mahoro hatabaye intambara nk’uko ibindi bihugu bibyiteze.”
Uyu muyobozi wo mu ishyaka ry’aba-Républicains yavuze ko Prezida Donald Trump yamubwiye ko hazaba imirwano hagati y’Amerika na Korea ya Ruguru mu gihe ikomeje umugambi wa yo wo kugerageza za Missiles.
Pyongyang yavuzre ko missile Koreya iherutse gukora, ishobora kugera ku butaka bwo ku nkengero z’Amerika y’Uburengerazuba.
“Ntidushaka ko ubutegetsi bwa Koreya buhinduka cyangwa ngo busenyuke, ndetse ntitunashaka ko Koreya zombi zakomeza kurebana ay’ingwe cyangwa ngo dushyire ingabo zacu ku mipaka izihuza, ahubwo dushaka ibiganiro ibintu bigakemuka mu mahoro.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Ntituri abanzi banyu, ntitubabangamiye ariko muratubangamiye ku buryo tutazakomeza kubyihanganira dufite kugira icyo twabikoraho.”
Ibiro bikuru cya gisirikare cy’Amerika, “Pentagone”, bivuga ko guhangana hakoreshejwe imaraga z’isasu byakwangiza byinshi.
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *