ef31142131de7462b9852cc8b0bbac.jpg

Imodoka bivugwa ko ari iy’umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka yinjira muri sitade

Sangiza iyi nkuru

Imodoka bivugwa ko ari iyi umuyobozi wa Police FC yakoze impanuka y’amayobera muri Kigali Pele Stadium aho yamanutse ikava aho yari iparitse ikinjira muri stade.

Iyi mpanuka yabaye mbere gato y’umukino wa Police FC na Gorilla FC w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu mukino wagombaga kuba saa 12h30’ ariko ukererwaho iminota bitewe n’uko harimo undi mukino wa shampiyona y’abagore wahuje Inyemera na AS Kigali.

Ubwo umukino wa Police FC witeguraga gutangira ni bwo iyi mpanuka yabaye muri Pele Kigali Stadium.

Iyi modoka yari iparitse muri Kigali Pele Stadium kuri parikingi iri hafi n’aho abakinnyi bakunda kwicara.

Iyi modoka bivugwa ko yari iparitse nabi, yaje kumanuka inyura mu muryango ujya aho abakinnyi bicara maze yinjira muri Stade iragenda igera hasi hafi y’ikibuga ariko ntiyinjira mu kibuga kuko yahise igonga inkingi.

Amakuru avuga ko muntu umwe ari we wakomeretse ubwo iyi modoka yakoraga iyi mpanuka.

Amakuru ava muri Stade akaba avuga ko iyi modoka yakoze impanuka mu buryo bw’amayobera ishobora kuba ari iy’umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni. Nyuma y’iyi mpanuka umukino ubana watangiye.ef31142131de7462b9852cc8b0bbac.jpge4d13104fffc48b87fc9dece0670e6.jpg30f8341be4da4e8a26c753a60d1bc5.jpgf9716af0730a6f4749b2200b9454ad.jpg0b4d5b7a903cfa4391a77a0b7cfd7d.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *