Rayon Sports WFC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bagore yegukanye ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 ni bwo hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore aho igikombe cyashyikirijwe Rayon Sports.
Iki gikombe Rayon Sports yashyikirijwe yari yarakegukanye mu mpera z’icyumweru gishize itsinze Muhazi United 1-0.
Iki gikombe yagishyikirijwe nyuma y’umukino yanyagiyemo Fatima WFC 5-0 mu mukino wabereye mu Nzove imbere ya Perezida Uwayezu Jean Fidel.
Nyuma yo gushyikiriwa igikombe cyabo cya mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubu amaso bayahanze mu gikombe cy’amahoro.
Perezida Jean Fidel yagize ati: “ni byo turishimye ariko urugamba ntirurarangira. Tugiye kwitegura turebe ko n’igikombe cy’Amahoro tuzakegukana.”
Nyuma yo guhabwa igikombe, Rayon Sports yashyikirijwe sheki na FERWAFA, yahawe kandi agahimbazamusyi ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda na Skol ndetse na perezida wabo yabemereye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bazagabana.
Biteganyijwe ko Rayon Sports igomba kuzacakirana na AS Kigali muri 1/4 mu cyumweru gitaha.






