Ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rihamya ko biteguye kwakira abakinnyi b’Abanyamahanga mu ‘Amavubi’ mu gihe baba bafite icyo bafasha.
Muri Gushyingo 2022 nibwo u Rwanda rwahaye ubwenegihugu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, aho yahise yemererwa gukinira ‘Amavubi’ wakinnye imikino 3 ya gicuti atsindamo n’igitego kimwe.
Nubwo uyu mukinnyi yahawe ubwenegihugu, ntabwo agihamagarwa mu ‘Amavubi.’ akomeje kwitwara neza.
Ku bujyanye no kwakira abandi bakinnyi badakomoka mu Rwanda bakaza gukinira Amavubi, Ferwafa ivuga ko uwo babona yagira icyo afasha bamuzana akagitanga.
Visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel yavuze ko umutoza nagira abakinnyi ashima azabatanga muri Federasiyo ubundi bagasuzuma ko hari icyo batanga.
Akomeza avuga ko uwo babona yagira icyo yafasha bazahita bamuha ubwenegihugu ubundi ahite atangira gukinira Amavubi.
Yagize ati: “Mu gihe twabona uwo mukinnyi hari icyo yazana mu ikipe y’igihugu, icyo gihe byasuzumwa n’inzego zibishinzwe zikabyemeza.”
Matiku yanagarutse ku byavuze ko Kandet Diawara ukinira Le Havre mu Bufaransa yimwe ubwenegihugu kugira ngo akinire u Rwanda bikaza kurangira yihamagariwe na Guinea.
Ati: “Ni ibivugwa nyine ni ngombwa kubaza amakuru y’ukuri.”
Amavubi aravugwamo abanyamahanga gusa yo akomeje kugenda azana bamwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda ariko bavukiye i Burayi no ku yindi migabane y’Isi.


