Ese ni ngombwa guhumiriza, gupfukama, gutega amaboko n’ibindi mu gihe cyo usenga?

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunze gutekereza ko hariho amasaha cyangwa ahantu habugenewe baba bagomba gusenga Imana ikabumva ndetse bamwe bakanagira inyifato mu gihe barimo basenga.
Ni muri ubwo buryo hari abahumiriza, abapfukama, abatega amaboko, abubika umutwe bakareba hasi n’ibindi bitandukanye.
Gusa biragoye kumenya nyir’izina uburyo bwo kwifata mu gihe cyo gusenga muri ubu bwose bwavuzwe kugirango Imana ikumve.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburyo runaka bwagenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga. Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo.
Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Imana ntisubiza amasengesho yacu igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje.
‘’Kandi icyo ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye byose, tuzi n’uko duhawe icyo tumusabye’’( 1 yohana 5:14-15)
Muri Yohana 14:13-14 haravuga ngo ‘’Kandi icyo muzasaba mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.’’
Bibiliya yerekana uburyo bwiza bwo gusenga
‘’Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.’’ (Abafilipi 4:6-7)
Imana izasubiza amasengesho yacu yose kubw’imbabazi n’urukundo izagirira imitima yacu imenetse, iyishima kandi iyiciriye bugufi. Uburyo bwiza bwo gusenga ni ugufungurira Imana imitima yacu, tukiyeza kandi tukayitunganira mbere y’uko dutangira isengesho kuko Imana Yo ituzi cyane kuruta uko twiyizi.
Imana yishimira ikiri imbere mu mitima yacu kuruta amagambo meza dushoshora kuyibwira igihe dusenga.
muri Matayo 6:5-13 hagira hati“Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.’’Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.’’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *