Hatowe umushinga w’itegeko ryemeza inguzanyo ya miliyoni 75€ azubaka umuhanda Nyanza-Ngoma

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’itegeko ryemeza inguzanyo yo kubaka umuhanda uzaturuka mu Karere ka Ngoma ugana mu karere ka Nyanza, uciye mu turere rwa Rwamagana na Bugesera.
Uwo mushinga w’itegeko ryemera kwemeza amasezerano y‘inguzanyo hagati y’u Rwanda n’Ikigega IDA wasuzumwe n’ Abadepite ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017.
Uwo mushinga werekeranye n’inguzanyo ingana n a miliyoni 75 z’amyero(Euro)agenewe gahunda y’ubwikorezi mu Kiyaga cya Victoria, ariko biciye mu kubaka uyu muhanda, Ngoma-Nyanza ufite ibirometero 119.
 

Abadepite
Abadepite

Minitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver avuga ko iyi nguzanyo izafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi.
Ageza ku Nteko Rusange isobanurampamvu ry’uyu mushinga, Gatete yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza, mu gihe ikindi gice cy’amafaranga azakoreshwa mu kubaka uyu muhanda azatangwa n’igihugu cy’u Buyapani, azubaka ibirometero 88 byawo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abadepite bawutoye nyuma yuko Mininitiri Gatete abasubije ku bibazo byabo n’ibitekerezo bari batanze.
Uyu muhanda wemewe na Perezida wa Repubulika, ndetse muri Mata uyu mwaka yongeye kwizeza abatuye akarere ka Ngoma ubwo yasuraga Intara y’u Burasirazuba ko umuhanda munini ugomba guhuza ako karere na Nyanza uzubakwa mu gihe gito, ku buryo uzarushaho kunoza ubuhahirane bw’utwo duce.
Intara y’Amajyepfo n’iy’u Burasirazuba zisanzwe zihuzwa n’umuhanda mugari ariko w’ibitaka, uca mu karere ka Nyanza ugahura na Bugesera, ari nawo ukomeza mu karere ka Ngoma unyuze muri Rukumberi.
Inguzanyo yarasinyiwe
Tariki ya 5 Kamena 2017 Leta y’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’ imari n’ igenamigambi Amb. Claver Gatete na Yasser El-Gammal , uhagarariye banki y’ Isi mu Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ iyo nguzanyo. Uyu muyobozi avuga ko abantu barenga ibihumbi 500 bazungukira mu iyubakwa ry’uyu muhanda.
Minisitiri Gatete Claver n’Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El Gammal bamaze gusinya amasezerano
Minisitiri Gatete Claver n’Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal bamaze gusinya amasezerano

Uyu muhanda uzatuma habaho guhnga imirimo mishya ku bawuturiye kuko hari abazabona akazi mu kuwubaka ndetse n’abandi bazabona akazi gahoraho kuko batangiza ibikorwa bibyara amafaranga hafi y’umuhanda. Abaturage kandi ba ba Ngoma, Bugesera na Nyanza bazabona amahirwe yo gushakisha imirimo mishya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uzatangira kubakwa mu mpereza z’ uyu mwaka wa 2017 witezweho kugabanya umubyigano w’imodoka nyinshi zakoresha umuhanda umwe wa Rusumo-Kigali zikomeza mu Majyepfo ndetse n’izindi zikomeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Uyu muhanda kandi uzunganira ikibuga cy’indege cya Bugesera mu mikorere yacyo cyane ku baturuka mu Majyepfo bashaka kugikoresha .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *