Umuyobozi w’Itorero ry’Abametodisiti (Methodiste Libre) ku Isi, Bishop Dr Joab Lohara ari kumwe n’abayobozi b’iri torero mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017.

Bishop Dr Joab Lohara yatangaje ko ababajwe n’ibyo yiboneye n’amaso ye ku buryo atabasha kubisobanura ndetse n’ ubwenge bwe butabyiyumvisha, maze asaba uurubyiruko kwigira kumateka u Rwanda rwaciyemo.

Yagize ati: “jenoside ntizongere kuba mu Rwanda ndetse no ku Isi, ibyo nabonye birababaje, biteye ubwoba, ubwenge bwanjye ntabwo bubyiyumvisha, sinzi icyo navuga ndumva umutima wanjye ufite agahinda, nzabwira Isi na Leta ko abantu bose baremwe n’Imana kandi mu ishusho yayo, tugomba kubaha indangagaciro za muntu , ishusho y’Imana ikwiye kubahwa no guhabwa agaciro kayo, ibihugu bikwiye guharanira uburenganzira bwa muntu ntavangura bwoko cyangwa ikindi cyatesha agaciro umuntu.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka yaranze u Rwanda kugirango rushobore kubaka ejo harwo n’amahoro arambye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’itorero ry’Abametodisiti mu Rwanda, Samuel Kayinamura, yabwiye abanyamakuru ko impamvu batumiye umushyitsi mukuru ari uko bari mu bihe byo kwizihiza yubile y’imyaka 75 itorero Methediste Libre rimaze mu Rwanda.
Yubile izizihirizwa aho itorero ryatangiriye mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 13 Kanama 2017, i Kibogora.
Bishop Kayinamura yavuze ko batari kumureka ngo ajye mu yindi mirimo nk’umushyitsi wari ugeze mu Rwanda bwa mbere batabanje kumugeza ku rwibutso ngo amenye amateka mabi ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, anarebe ibihe bibi Abanyarwanda banyuzemo ngo azagende na we agire ubutumwa aha Isi yose.
Ati: “Hari abakoze jenoside bari mu bihugu byo hanze bayipfobya bakanayihakana, uyu ni umwanya mwiza wo kumenya ibyabaye mu Rwanda, na we akazabitangariza amahanga ibyo yiboneye.”

Itorero ry’abametodisiti ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1942, ryahise ritangirira mu cyahose ari Cyangugu (Nyamasheke) , ubu rikaba rikorera mu ntara zose z’igihugu, rifite abayoboke basaga ibihumbi 500, ubu rikaba ryizihiza yubile y’imyaka 75.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayiranga Mecky/Bwiza.com


