Imihindagurikire y’ibihe iratera Uburayi gushyuha vuba kurusha iyindi migabane yose yo ku isi.Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwasanze ubushyuhe bwarikubye kabiri ,buburira abantu ko hashobora kubura ibiribwa, amazi n’ingufu, ubuzima bw’abantu, ndetse n’ubukungu kamere.
Ni iki gituma umugabane w’uburayi wibasirwa kurusha indi migabane?
Impuzandengo y’ubushakashatsi bwakozwe mugihe cy’imyaka itanu, iheruka bwerekana ko ubushyuhe mu burayi,bugenda bwegereza dogere2.3 za selisiyusi , ubu bushyuhe bukaba buri hejuru, ugereranije na dogere 1.3 za selisiyusi zabonetse ku isi yose.
Ikigo cy’ibihugu by’Uburayi gishinzwe ibidukikije ,cyatangaje ko Uburayi bushobora kuba bufite ibikoresho byiza byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ugereranije n’uturere twugarijwe cyane, ariko buracyafite ibibazo bitigeze bibaho.
Ku nshuro ya mbere y’isuzuma ry’imihindagurikire y’ibihe by’Uburayi, byagaragaye ko uyu mugabane utiteguye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere igenda yiyongera cyane, harimo ubushyuhe bukabije, amapfa, inkongi z’umuriro n’imyuzure ,ibi bikaba bizagira ingaruka ku mibereho y’amamiliyoni y’abanty batuye uwo mugabane.
Umuyobozi w’ikigo cy’ibihugu by’Uburayi gishinzwe ibidukikije Leena Ylä-Mononen, yatangaje ko ” Uburayi buhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigenda ziyongera kurusha uko abaturage babyiteguye.
Abahanga bavuga ko Uburayi bushyuha vuba kubera ko bwegereye Inyanja Arctique, aho usanga ingaruka z’ikirere zigaragara cyane, kandi kubera inyanja ishyushye n’imigezi yo mu kirere.
Ibice byose by’Uburayi bizashyuha, kugera hejuru ya dogere selisiyusi ebyiri , hatitawe ku kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ,mugihe uturere tumwe na tumwe twagaragaye ko ari ahantu hashobora kwibasirwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Uturere two ku nkombe z’inyanja ,harimo imijyi myinshi ituwe cyane ,ihura n’imyuzure, isuri n’iteye ubwoba ,amazi y’umunyu, mu gihe Uburayi bw’amajyepfo bugira ibyago by’umuriro n’ingaruka z’ubushyuhe n’amazi make ku musaruro w’ubuhinzi.
www.rfi.fr dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko isesengura ritandukanye ryashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru n’ikigo cy’ibihugu by’Uburayi gishinzwe imihindagurikire y’ibihe n’umuryango w’abibumbye bavuze ko umubare w’impfu ziterwa n’ubushyuhe mu Burayi wiyongereyeho nibura 30% mu myaka 20 ishize.
Bwiza.com


