Amatora: Mu byangombwa Diane Rwigara yatanze habuzemo bimwe

6eeeb7e6-7749-4fdd-9cce-4e8fff723891.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Gicurasi 2024, Shima Diane Rwigara yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, aho mu byangombwa yatanze hari bimwe biburamo. Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko kubona imikono […]

Kwibuka30:Urubyiruko rwaturutse Dodoma basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ku wa 24 Gicurasi 2024, bamwe mu bayoboke bo mu Itorero rya ba Luther biganjemo urubyiruko baturutse mu Mujyi wa Dodoma mu gihugu cya Tanzania basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bavugako babonye amakuru ajyanye n’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo,aho bavugako bitandukanye n’amakuru bari […]

Imisanzu itarimo gutangwa n’ibihugu bimwe igiye kudindiza ibikorwa by’Umuryango wa EAC

Ibikorwa by’ingenzi by’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), bigiye guhura n’ubukererwe biturutse ku mbogamizi z’amafaranga zituruka mu bihugu by’abafatanyabikorwa bitubahiriza inshingano zo gutanga umusanzu mu muryango. Nk’uko byatangajwe na EALA ku itariki ya 29 Gicurasi, inama ya 17 y’ibiro by’umuyobozi w’inteko ya EAC yarangiye ihamagarira ibihugu by’abafatanyabikorwa kuzuza inshingano zo gutanga umusanzu. Iyi […]

I Bujumbura hongeye guterwa grenade

447179527_936793381788773_722088306787840457_n.jpg

I Bujumbura hongeye guterwa grenade nyuma y’ibyumweru bike hatewe izindi aho abaziteye baje gufatwa ndetse banerekwa itangazamakuru mu kiganiro Polisi yari yagiranye n’abanyamakuru bo muri iki gihugu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi ahagana saa sita z’amanywa mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi humvikanye iturika ry’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade. […]

U Budage bwemerewe kugumisha ibirindiro bya gisirikare muri Niger

Amerika n’u Bufaransa byombi byasabwe n’abayobozi bashya ba Niger guhagarika kuba kw’ingabo zabo muri iki gihugu. Ku rundi ruhande ariko, u Budage, bumaze kugirana amasezerano na Niamey yo kuhagumisha by’agateganyo ibirindiro by’indege, icyemezo bivugwa ko kitavuzweho rumwe i Berlin . Amasezerano yari yashyizweho umukono yo kugira ibirindiro bya gisirikare muri Niger, hafi ya Niamey, byari […]

RDF yitabiriye imyitozo ya Gisirikare ikomatanyije muri Turukiya-AMAFOTO

capture654.jpg

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Mubarakh Muganga arikumwe n’intumwa z’ubuyobozi bw’izi ngabo bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Turukiya aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare ikomatanyije n’iy’urugamba rwo mu mazi. Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, hatangajwe amakuru avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, bitabiriye EFES-2024, imyitozo y’Ibihugu bitandukanye iyoborwa […]

Kayonza: Urubyiruko rwitabiriye Inteko rusange i Mukarange rwasabwe gufasha bagenzi barwo guhindura imyumvire

Mu Nteko rusange y’Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza yabereye mu Murenge wa Mukarange kuwa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, abayitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gufasha bagenzi babo bishora mu byaha guhindura imyumvire. Mu kiganiro urubyiruko rwagejejweho na ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ,yagaragarije abitabiriye Inteko […]

Diane Rwigara yatanze kandidatire asaba kuyobora u Rwanda

Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya, nyuma y’abarimo Perezida Paul Kagame uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi. Muri 2017 Shima Diane Rwigara […]

U Rwanda rwisobanuye ku rupfu rw’umuhungu wa Ngeze Hassan na Pieter-Jan Staelens

vlcsnap-2024-05-30-10h52m53s450.png

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aremeza ko Ambasaderi Vincent Karega ntaho ahuriye n’impfu za bamwe mu Banyarwanda zabereye muri Afurika y’Epfo, avuga ko ibivugwa ari ibihuha kuko nta shingiro bifite. Yolande Makolo yasubizaga Radio na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru yise « Rwanda Classified » kuri uyu wa Gatatu ushize, […]

Rwamagana: Ibyavuzwe na Gitifu ubwo Mudugudu yamburwaga inka ya Girinka ntibivugwaho rumwe

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Cyahafi mu kagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, banenga uburyo ubuyobozi bwitwaye mu gukemura ikibazo bagaragarije itangazamakuru nyuma y’uko umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi ahawe inka yateje impagarara mu baturage bavugaga ko atarayikwiriye ndetse akayijyana wundi Murenge mu buryo budasobanutse. Aba baturage bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro wafashwe […]

FARDC na M23 bongeye kurwanira hafi y’umujyi wa Sake hakoreshejwe imbunda za rutura

Mu duce twa Ngumba na Madimba hafi y’umujyi wa Sake haramukiye imirwano yahuje ihuriro rya FARDC na M23. Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024 itangijwe na FARDC ubwo yagabaga ibitero kuri M23 nayo itangira kwirwanaho birangira imirwano ifashe indi ntera. Muri iyi mirwano hakoreshejwemo […]

Yihesheje amakarita y’umuhondo yinjiza miliyoni zirenga 100 muri Bet

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati muri Kaizer Chiefs, Kearyn Baccus, yagejejwe mu nkiko zo muri Australia ashinjwa gukora Beting aho yiheshaga amakarita y’imihondo yabiguze muri kompanyi zicuruza imikino y’amahirwe. Itangazamakuru ryo muri Australia rivuga ko Baccus akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutega mu buryo butemewe n’amategeko aho yiheshaga amakarita y’imihondo adasobanutse nyuma akaza kuyishyurirwa. Uyu mukinnyi […]

Perezida Ruto yakuye urujijo ku mafaranga yakodesheje indege

Mu ijambo perezida wa Kenya ,William Ruto yavugiye mu ifunguro rya mu gitondo ry’amasengesho( morning breakfast prayer) kuwa kane, yavuze ko” Atari umusazi kuburyo ashobora gukodesha indege ya milioni magana abiri z’amashillingi” , akomeza avuga ko mu rugendo yakoze yerekeza muri leta zunze ubumwe z’Amerika,aho yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Joe Biden , indege […]

FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka ryo muri Cuba

Ishyaka FPR-Inkotanyi ku wa Gatatu ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka The Cuban Communist Party (PCC) riri ku butegetsi muri Cuba, akaba agamije kwagura no gushimangira ubucuti hagati y’amashyaka yombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Visi-Perezida wa FPR, Uwimana ConsolĂ©e cyo kimwe na Roberto Morales usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PCC. Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano Morales yagaragaje […]

Jude Bellingham ayoboye urutonde rw’abakinnyi bahenze ku Isi

valuable-players_graphic.jpg

Umukinnyi kabuhariwe w’umwongereza Jude Bellingham yoboye urutonde rw’abakinnyi bahenze kurusha abandi bose ku Isi, aho yabariwe agaciro ka miliyoni 238 z’amapound. Nyuma y’amezi 12 gusa aguzwe miliyoni 88 z’ama pound, ava mu ikipe ya Dortmund mu mpeshyi ishize, ubu Bellingham amaze gukuba gatatu agaciro ke ku isoko. Ikigo gikora ubushakashatsi ku mupira w’amaguru cya CIES […]

Muhadjiri na mugenzi we basezerewe mu mwiherero w’Amavubi

gomt6yxw0aasjnx.jpg

Nyuma y’uko Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler asezereye abakinnyi batatu mu bari mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 hongeye gusezererwa abandi barimo Muhadjiri Hakizimana. Abari basezerewe ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 ni Iradukunda SimĂ©on, Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC, n’umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera FC. Nyuma […]

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu itegeko rigenga umuryango zigiye guhindura byinshi

gowjp0iwgaa_jjk.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi 2024, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga abantu n’umuryango rigaragaramo impinduka zitandukanye z’ingenzi nk’aho urukiko rushobora guha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa yakozwe n’umwe mu bashyingiranywe. Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri tegeko: Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa (21) […]

Rayon Sports yakubuye 5 barimo Youssef Rharb

goz0_pjxiaajkul.jpg

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi 5 barimo abanyamahanga 4 yari ifite uyu mwaka ndetse n’undi munyarwanda umwe. Muri iki gihe umwaka w’imikino mu Rwanda warangiye amakipe yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi atazakoresha mu mwaka utaha w’imikino uzatangirwa muri Kanama 2024. Ku ikubitiro Gasogi United niyo yasezereye abakinnyi bayo biganjemo abanyamahanga ni uko […]

Umwana w’imyaka 13 watewe inda n’uwa 15 yabyariye mu bwiherero bwo ku ishuri

Umwana w’imyaka 13 ukomoka i Sochaczew muri Poland yatunguye isi yibaruka uruhinja rw’ibiro 3 n’amagarama 20 ubwo yari ari mu rugendoshuri rwateguwe ni ikigo cy’amashuri abanza uyu mwana yigaho. Uyu mwana w’imyaka 13 ukomoka muri Poland yibarutse umwana w’umuhungu mu byumweru bishize aho uyu mwana wavutsa yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho. Ku munsi […]

Inkubi y’umuyaga yahitanye 15 muri Amerika y’epfo

Kuwa 26 Gicurasi,mumajyepfo y’Amerika, nibura abantu 15 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga wa (Tornado), nk’uko abayobozi babitangaje mu bitangazamakuru, nyuma y’umuyaga ukomeye wibasiye Umujyi wa Texas, Oklahoma na Arkansas, ijoro ryose ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru. Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha mu bisigazwa by’amazu byangijwe n’uwo iyo nkubi y’umuyaga, ngo barebe ko haba hari abarokotse. Serivisi zishinzwe […]

Sudani yateye utwatsi umuhamagaro wa Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro i Jeddah

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko yateye utwatsi umuhamagaro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gusubira ku meza y’ibiganiro hagati y’Igisirikare cya Sudani (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF) i Jeddah. Malik Agar, umuyobozi wungirije w’inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Sudani, yagize ati: “Ubutumire bw’umunyamabanga wa Leta […]

Karongi: Abari abanyeshuri n’Abarimu bakekwaho gukora Jenoside bagiye guhigwa bukware

csm_kwibuka28-cover2_078d9e7095.jpg

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe abari abanyeshuri mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba (EAFO Nyamishaba) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari biganjemo abakomokaga mu bice byari byaramaze gufatwa na FPR Inkotanyi mu 1994, dore ko ubwo jenoside yakorwaga batigeze bajya mu biruhuko […]

Uburayi bwugarijwe n’ubushyuhe bukabije kurusha ahandi ku isi

Imihindagurikire y’ibihe iratera Uburayi gushyuha vuba kurusha iyindi migabane yose yo ku isi.Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwasanze ubushyuhe bwarikubye kabiri ,buburira abantu ko hashobora kubura ibiribwa, amazi n’ingufu, ubuzima bw’abantu, ndetse n’ubukungu kamere. Ni iki gituma umugabane w’uburayi wibasirwa kurusha indi migabane? Impuzandengo y’ubushakashatsi bwakozwe mugihe cy’imyaka itanu, iheruka bwerekana ko ubushyuhe mu burayi,bugenda bwegereza dogere2.3 […]

Abakandida 8 bifuza intebe yo muri Village Urugwiro mbere y’amatora

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) irasoza kwakira kandidatire z’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’izabifuza guhatanira kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Kuri gahunda ni uko kuri uyu wa Kane NEC iri bwakire kandidatire z’abakandida babiri; Shimwa Diane Rwigara na Mpayimana Philippe. […]

Rutsiro: Muyango yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye

Muyango Vincent w’imyaka 45 y’amavuko, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye harakekwa ko yaba yiyahuye. makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, mu masaha ashyira saa 15h30′, aho byabereye mu murenge wa Mukura, akagari ka Kageyo ho mu mudugudu wa Ntonde. Amakuru y’urupfu rwa Muyango Bwiza.com yayahamirijwe […]

Rubavu: Yafatanywe amabalo 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafashe umugore w’imyaka 25 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu, amabalo 40 y’imyenda ya caguwa. Yafatiwe aho atuye mu mudugudu wa Gahojo, akagari ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa Kabiri […]

Museveni yasabye Anita Among kumubwiza ukuri ku nzu afite i Londres, undi aramutsembera

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Anita Among, amusaba kumubwiza ukuri ku nzu avuga ko yamenye ko afite mu Bwongereza, mbere y’uko undi atsemba. Anita Among ari mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano na Leta y’u Bwongereza, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kunyereza umutungo […]

Haracyari icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga -BNR

Banki nkuru y’u Rwanda BNR itangaza ko hakigaragara icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, nka kimwe mu bigarukwaho nk’ibigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha. Gusa ku rundi ruhande Komite ishinzwe politi y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo cy’iyi Banki kigezwa kuri 7.0%, kivuye kuri 7.5% cyariho mu bihembwe […]

MONUSCO ikomeje guhambira utwayo iva ku butaka bwa Congo

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo Umuryango w’Abibumbye, watangaje ko ishami ryayo rishinzwe kubungabunga umutekano ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO yakoreraga muri Kivu y’Amajyeofo Uvira mu birindiro bya Sange yafunze Umuryango. Iki kigo cya gisirikare cya MONUSCO (Sange) cyakoreraga mu gace ka Uvira, mu majyepfo y’intara ya Kivu, cyarafunzwe ku mugaragaro mu […]

Hamas yigambye kwihimura kuri Israel ikoresheje roketi

Umutwe wa Hamas wigambye ko warashe roketi mu mujyi wa Rafah ihitana bamwe mu basirikare ba Israel. Igisirikare cya Israyeri, kuri uyu wa gatatu, nacyo cyahise cyemeza aya makuru gitangaza ko abasirikare bayo batatu biciwe mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo y’intara ya Gaza. Ibyo bitero bibaye mu gihe amashyirahamwe ashinzwe gutabara imbabare nka […]