Abaturage batuye mu Mudugudu wa Cyahafi mu kagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, banenga uburyo ubuyobozi bwitwaye mu gukemura ikibazo bagaragarije itangazamakuru nyuma y’uko umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi ahawe inka yateje impagarara mu baturage bavugaga ko atarayikwiriye ndetse akayijyana wundi Murenge mu buryo budasobanutse.
Aba baturage bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro wafashwe wo guha inka umuturage udatuye mu Mudugudu wabo nyuma yo kuyambura umuyobozi w’Umudugudu wari uyimaranye hafi ibyumweru bibiri.
Ibi byabaye nyuma yo kugarigariza itangazamakuru ko umuyobozi w’Umudugudu yayihawe yishoboye ndetse akayijyana mu rugo rwa Nyina.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Cyahafi babwiye BWIZA ko mu Mudugudu wabo hari inka yahawe umuyobozi w’Umudugudu wabo atayikwiye ndetse akayijyana mu rugo rwa Nyina umubyara.
Uwo muyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi witwa Sibomana Jacques, abaturage bavuga ko afite akazi ko kuranguza amandazi. bavuga kandi ko uwo muyobozi afite moto yiguriye akaba ayikoresha aranguza amandazi mu mirenge ihana imbibi na Nzige ndetse akaba anakorera ubucuruzi muri santire ya Nzige.
Abaturage banavuga ko umuyobozi wabo kuba yarahawe inka yambuwe umuturage wari wayigurishije tariki 16 Gicurasi 2024 byabatunguye, bitewe n’uko afite ubushobozi ku buryo atananirwa no kwigurira inka mu gihe yaba ashaka korora.
Umwe muri baturage utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati: “Ntabwo twumva uburyo umuntu ukora ubucuruzi, akaba yarashoboye kwigurira moto yahabwa inka muri Girinka kandi hari abatishoboye bazikeneye kugira ngo nabo biteze imbere”.
Inka yahawe umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi yakuruye impaka mu batuye umudugudu, nyuma y’uko uwo muyobozi ayihawe na we akayijyana mu kagari ka Kibare mu Murenge wa Gahengeri nyamara mbere yo kuyitanga ari we wavugaga ko nta wemerewe kuyikura mu Mudugudu.
Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 ,umunyamakuru wa BWIZA yagiye mu Murenge wa Nzige mu kagari k’Akanzu mu Mudugudu wa Cyahafi kugira ngo arebe koko niba ibivugwa ko inka yari yahawe Mudugudu itarabarizwaga iwe, dore ko bamwe bavugaga ko yagurishijwe mu Murenge wa Gahengeri mu gihe abandi bavugaga ko yayijyanyeyo mu rwuri rurimo izindi nka ze.
Ubwo twageraga mu rugo rwe inka ntayo twabonye ndetse uwo muyobozi ntiyari ahari.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 umunyamakuru yahasanze yamubwiye ko nyirubwite n’umugore we bari aho basanzwe bacururiza, biba ngombwa ko ahamujyana.
Habimana ntiyashatse kuganira n’umunyamakuru kuko yavuze ko adashobora kuvugana n’umunyamakuru atabiherewe uburenganzira nk’umunyamabanga Nshingwabikowa w’akagari k’Akanzu.
Ati: “Nta makuru naguha Gitifu atabinyemereye”.
Uwo muyobozi w’Umudugudu yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari k’Akanzu ati” Hano hari umunyamakuru. Mukorereze”?
Nyuma yo kuvugana na Gitifu yahise avuga ko atemerewe gutanga amakuru.
Umunyamakuru yavuganye na Yankurije Floride wambuwe iyo nka avuga ko mbere yo kugurisha inka yambuwe yabimenyesheje ubuyobozi bw’U mudugudu wa Cyahafi, abugaragariza ko yifuza kuyigurisha kugira ngo yongereho andi mafaranga agure inka itanga umukamo yagurishwaga n’umuturanyi we.
Yankurije yagize ati “: “Maze kubona ko inka itanga umukamo muke nahisemo gushaka uko nayigurisha noneho nkongeraho andi mafaranga nkagura inka ya Beatrice. Nabwiye uwo twatoreye kuyobora komite y’ubudehe ko nshaka kugurisha inka none ambwira ko nabimenyesha ubuyobozi. Nabibwiye Mudugudu noneho maze kuyigurisha bahise bayifata bayiha umuyobozi w’Umudugudu.”
Inka yahawe umuyobozi w’Umudugudu nyuma nyuma y’umunsi umwe yambuwe abayiguze na Yankurije tariki ya 16, nyuma yo kuganiriza abaturage bake bakoreshejwe inama y’igitaraganya .
Mu babanje gusaba guhabwa iyo nka barimo umunyonzi ndetse n’umuturage witwa Bonaventure w’Ubuhinzi hiyongeraho na Jacques umuyobozi w’Umudugudu nawe wayegukanye binyuze muri tombora .
N’ubwo umuyobozi w’Umudugudu bivugwa yari yahawe igenewe abatishoboye, iyi nka yateje impagarara nyuma y’uko abaturage babonye uwo muyobozi mu rukerera ayikuye mu Murenge wa Nzige ayijyanye mu Murenge wa Gahengeri mu kagari ka Kibare.
Umwe mu baturage yavuze ko “inka yambuwe umuturage bayiha umuyobozi w’Umudugudu none yayihaye nyina. Inka ijya gutangwa umuyobozi wayihawe yavuze ko kurenza umudugudu bitewe noneho turumva ko yayihaye nyina.”
Uyu muturage yakomeje ati ” mudusabire ubuyobozi bagarure iyo kuko yavuye mu Mudugudu Kandi bavuga ko ntawerewe kuyijyana ahandi none bayijyanye Gahengeri.”
Umunyamakuru yageze mu Murenge wa Gahengeri mu kagari ka Kibare asanga iyo nka iri mu rugo rwa Mukakarema Xaverine uvuga kugeza kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 iyo nka yari ihamaze iminsi ine ihagejwe na Jacques.
Mukakarema yasobanuye ko “iyi nka rero uko yageze aha, bari barayihaye abantu b’i Nzige bagenda bayigurisha noneho bayibambuye bayiha uwo muhungu Jacques ayitomboye, abura icyo ayiha iwe”.
Nyuma yo kuganira n’umunyamakuru Mukakarema Xaverine yahise afata telefoni ahamagara umuhungu amubwira ko inka yazanye iwe yateje ikibazo mu batuye i Nzige .
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard Umunyamakuru yamuhamagaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugira ngo amubaze niba umuyobozi w’Umudugudu inka yahawe yarajyanwe mu murenge wa Gahengeri bizwi n’inzego zimukuriye, avuga ko ayo makuru atayazi; ko agiye kubanza akamenya ibijyanye nicyo kibazo.
Niyomwungeri ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024 yabwiye BWIZA ko iyo nka itigeze ivanwa mu mudugudu wa Cyahafi ndetse ko bakurikiranye icyo kibazo bagasanga iyo nka yarahawe umuyobozi w’Umudugudu muri tombora, nyuma y’uko uwitwa yankurije Floride yayigurishije Komite ya Girinka itabimuhereye uburenganzira.
Iyi nka yari yahawe Mudugudu ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2024 yarayambuwe ihabwa umuturage wo mu Mudugudu wa Kiyovu mu kagari k’Akanzu.
Iyo yajyanwe mu Nteko y’abaturage Kugira ngo ihabwe umuturage uri Ku rutonde rw’abatishoboye bakeneye ubufasha bwa Leta ariko ubuyobozi ntibwabwiza ukuri abaturage Ku mpamvu Mudugudu ayambuwe ,Gitifu w’Umurenge avuga ko bitewe n’amakuru yatanze Kandi atari ukuri
Abaturage bavuga ko babajwe n’uko mbere yo gutanga iyo nka yambuwe umuyobozi w’Umudugudu, ubuyobozi bwari bwavuze ko icyatumye umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi yamburwa iyo nka ari ukubera amakuru atari yo yatanzwe na bamwe muri bo.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ubuyobozi bumaze kumenya ko itangazamakuru ririmo gukurikirana amannyaga bakoze, Mudugudu yahise agarura inka iwe ariko twatunguwe n’uko Gitifu yavugiye mu nteko yo ku wa Kabiri ko yambuwe inka kubera ko hari abatanze amakuru atari yo. Birababaje niba umuyobozi akora amakosa aho kumukebura abatanze amakuru nyayo akaba ari bo babiryozwa”.
Undi muturage ati: “Turasaba ubuyobozi bwo hejuru kumanuka mu Mudugudu wa Cyahafi noneho abaturage bakavuga ibibazo bafite nk’ubwo batanze mu midugudu itari Cyahafi Kandi dufite abantu basabye guhabwa inka ariko dutungurwa nuko ngo nta rutonde ruhari . Abaturage batuye Umudugudu wa Cyahafi twarumiwe nyuma yo kubwirwa ngo twatanze amakuru atariyo Kandi inka yarajyanwe Kwa nyina akayigarura kubera ko abanyamakuru muvuye mu Mudugudu.”
Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nzige yagaragarije itangazamakuru ko inka itigeze ivanwa mu Murenge wa Nzige, abaturage bo bemeza ko yavugiye mu Nteko yabaye kuwa Kabiri ko inka yari yahawe Mudugudu ayambuwe kubera amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage bavuga ko yajyanwe mu wundi Murenge atari byo .
Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi, Sibomana Jacques wanahawe iyo nka aganira n’umunyamakuru ku wa Mbere, yemeje ibyo kugarura inka yavanwe mu Mudugudu wa Cyahafi ndetse avuga ko nyuma y’uko umunyamakuru avuye mu Mudugudu bakurikiranye ikibazo cy’iyo nka binatuma igarurwa mu Murenge wa Nzige ikuwe mu Murenge wa Gahengeri.
Uwo muyobozi yaragagaje ko mu Mudugudu ari umujyanama nyamara ariwe umuyobozi w’Umudugudu nubwo kuwa Gatandatu yari yaganiriye n’umunyamakuru ariko ntiyemere ko amufata amajwi .
Ibyo Kuba inka yaragiye mu Murenge wa Gahengeri byanamejwe n’umujyanama mu Nama Njyanama y’akagari nawe mu kiganiro yagiranye na Bwiza u murongo wa Telefoni.
Ntitwashoboye kuvugana na Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kuko ubwo twamuhamagaraga ntiyitabye telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ubwo twakoraga iyi nkuru yari atarabusubiza.


