Kayonza: Urubyiruko rwitabiriye Inteko rusange i Mukarange rwasabwe gufasha bagenzi barwo guhindura imyumvire

Sangiza iyi nkuru

Mu Nteko rusange y’Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza yabereye mu Murenge wa Mukarange kuwa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, abayitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gufasha bagenzi babo bishora mu byaha guhindura imyumvire.

Mu kiganiro urubyiruko rwagejejweho na ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ,yagaragarije abitabiriye Inteko rusange y’Urubyiruko ko bafite umukoro wo gufasha bagenzi babo bishora mu byaha kubireka ndetse bakanabashishikariza guhindura imyumvire kuko Igihugu kibatezeho kuba umusemburo w’iterambere ry’Igihugu.

SP Kanyamihigo yasabye urubyiruko gufata iyambere mu gukumira ibyaha mu mudugudu batuyemo bikanitabira kurara irondo aho kuriharira abantu bari mu zabukuru.

Abitabiriye Inteko rusange y’Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwabwiye itangazamakuru ko rwiyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru Ku bantu bakora ibikorwa bihungabanya umudendezo rusange w’abaturage ndetse ko urwo rubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano binyuze mu irondo.

Tuyishime Emmanuel utuye mu Murenge wa Kabarondo avuga ko yiyemeje gukora irondo rw’umwuga agamije kugira uruhare mu gukumira ibyaha .Avuga ko yafashe icyemezo cyo gukora irondo rw’umwuga atagamije Kubona amafaranga ahabwa abakora iryo rondo, ahubwo akavuga ko yafashe icyo cyemezo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu Kubaka Igihugu mu gukumira ibyaha no kubirwanya.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, yavuze ko urubyiruko rwo muri ako karere rwiteguye gukumira ibyaha mu midugudu rutuyemo .

Yagize ati” Dufite urubyiruko rw’abakorerabushake rusanzwe rugira uruhare mu gukumira no Kurwanya ibyaha, ariko urubyiruko muri rusange twiyemeje gutanga umusanzu wacu tukarwanya ibyaha dutanga amakuru ndetse tukanagira uruhare mu gucunga umutekano aho dutuye .”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga urubyiruko rufite inshingano zo guhindura imyumvire ya bagenzi babo no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Yagize ati “Urubyiruko rugomba kugira uruhare mu irondo no kwigisha abandi bafite imyumvire mibi no kugira uruhare mu Kurwanya iyo myitwarire mibi ishobora kugaragara muri bamwe mu rubyiruko. Umuntu wese ushobora gukora ibyafasha abaturage turamushyigikira, niyo mpamvu urubyiruko rufite umugambi mwiza wo guharanira ko abafite imyitwarire mibi bayicikaho turabashyigikiye.”

Meya Nyemazi yakomeje asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu midugudu rutuyemo.

Ati”Turasaba urubyiruko gufatanya na Nzego z’ubuyobozi n’izindi Nzego zishinzwe umutekano bakagira uruhare mu bikorwa byo gucunga umutekano bakitabira gukora irondo aho kuriharira ababyeyi babo bashaje .”

Mu Nteko rusange y’Urubyiruko mu karere ka Kayonza, urubyiruko rwishimiye ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’Ingabo za RPA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *