vlcsnap-2024-05-30-10h52m53s450.png

U Rwanda rwisobanuye ku rupfu rw’umuhungu wa Ngeze Hassan na Pieter-Jan Staelens

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aremeza ko Ambasaderi Vincent Karega ntaho ahuriye n’impfu za bamwe mu Banyarwanda zabereye muri Afurika y’Epfo, avuga ko ibivugwa ari ibihuha kuko nta shingiro bifite.

Yolande Makolo yasubizaga Radio na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru yise « Rwanda Classified » kuri uyu wa Gatatu ushize, aho yabazwaga ku rupfu rw’Abanyarwanda barimo Patrick Karegeya, Thomas Ngeze (uyu ni umunyarwanda wari ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’umuhungu wa Ngeze Hassan, wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi) n’Umubiligi Pieter-Jan Staelens, Guverinoma y’u Rwanda ishinjwa kugiramo uruhare.

Bivugwa ko Thomas Ngeze yimanitse mu cyumba cye cya hotel maze hashize ukwezi, muri Nyakanga 2018, umurambo w’umwe mu nshuti ze, (Pieter-Jan Staelens) uboneka mu bisigazwa by’imodoka ye yahiye.

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko urupfu rwa Pieter-Jan Staelen rwatewe n’ubushye, nta gikomere umurambo wari ufite, nta kimenyetso kigaragaza ko hari umuntu bahanganye, nta masasu ari mu mubiri we, usibye kuba mu maraso ye haragaragaragamo ko yanyweye urumogi kandi nta kimenyetso kigaragaza icyateye inkongi.

vlcsnap-2024-05-30-10h52m53s450.png

Mu gihe iperereza rigikomeje, amaso ahanzwe Ambasaderi Karega wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kuva mu 2011 kugeza mu 2018 u Bubiligi bukaba bwaranze kumwakira nka ambasaderi mushya w’u Rwanda i Buruseli mu 2023.

Kuri Bart Staelens bivugwa ko yari umwe mu banyamategeko bunganiraga Ngeze Hassan, akaba na se wa Pieter-Jan Staelens, mu kirego yatanze yavuze ko urupfu rw’umuhungu we rushobora kuba rufitanye isano n’urupfu rwa Thomas Ngeze, ariko na we ari ibintu yabwiwe.

Umunyamakuru yamubajije ati « Ese mutekereza ko urupfu rw’umuhungu wawe hari aho ruhuriye n’urwa Thomas Ngeze ? »

Yasubije agira ati « Ni byo abantu bamwe batubwiye, mbese nta kintu mfite, nta kintu na kimwe mfite kimpa ikimenyetso cyangwa kigaragaza ko hari ihuriro na Thomas Ngeze…kubera ko yari azi gacyeya Thomas Ngeze n’umuryango wa Ngeze uba Bruges… »

vlcsnap-2024-05-30-12h11m33s262.png

Abajijwe ibikubiye mu butumwa yoherereje Igipolisi cya Afurika y’Epfo burimo ibyo yasabaga ko byakorwaho iperereza ku rupfu rw’umuhungu we, yagize ati « Nabasabye gukora iperereza ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rubifitemo uruhare, ntabwo bansubije sinzi impamvu, mbese ni ibyo bambwiye ariko nta kintu mfite gifatika kuri piste usibye kuba barambwiye ngo ugomba gutinya serivisi z’u Rwanda. »

Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko buri gukorana na Afurika y’Epfo iperereza ariko kugeza uyu munsi ntacyo riragaragaza. U Bubiligi bushinja Afurika y’Epfo kutagira ubushake bwo gukemura iki kibazo.

Igipolisi cya Afurika y’Epfo cyo cyanzuye ko impfu za Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens ari ukwiyahura kubera ko nta bimenyetso byagaragaye byerekana ko bishwe.

Ubwo ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo bwabazwaga kuri iki kibazo bubinyujije mu butumwa bwanditse bwagize buti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha cyemera ko habaye ubufatanye mu by’amategeko ku rupfu rwa Bwana Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens. Kuri ubu izo dosiye zirakorwaho iperereza na polisi yo muri Afurika y’Epfo kandi iri perereza rigeze kure. Nk’ihame, ntabwo dutanga ibisobanuro ku iperereza rigikomeje, kubera ko bitari mu nshingano zacu nk’ubushinjacyaha ahubwo ni iza polisi”.

vlcsnap-2024-05-30-10h39m55s200.png

Guverinoma y’u Rwanda ivuga iki kuri ibi birego?

Ubwo Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens bapfaga, Vincent Karega yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Guverinoma y’u Rwanda yabajijwe niba yarabigizemo uruhare cyangwa niba Ambasaderi Karega yaragize uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya utaravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Mu gusubiza nyuma yo kubanza kubiseka, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “ Ibi ni ibintu bidafite aho bihuriye, sinzi aho Karega ahuriye n’ibi. Afurika y’Epfo ni igihugu kinini, Ambasaderi Karega ntabwo yari ashinzwe umutekano w’abantu baba cyangwa bagenda muri Afurika y’Epfo…sinzi rero aho bihuriye n’ibi birego bisekeje…ni ibihuha…mu by’ukuri hari ibihuha byinshi kuri buri kintu, kuri njye, kuri wowe, kuri buri wese udukikije, sinumva ukuntu ibi biba impamvu mu mibanire ya dipolomasi hagati y’ibihugu bibiri…imibanire y’ibihugu ntishingira ku bihuha. Ambasaderi Karega ntiyigeze ashinjwa, ahamwa n’icyaha icyo ari cyo cyose. Rero ibyaba byarabaye muri Afurika y’Epfo byose mukwiye kubaza undi muntu muri Afurika y’Epfo.”

Ambasaderi Karega avuga iki ku ruhare avugwaho?

RTBF yabajije Ambasaderi Karega impamvu ikipe ye yirukanwe muri Afurika y’Epfo mu 2014 igihe cy’urubanza nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa arokotse urupfu ubwo yategwaga n’abantu bashakaga kumwivugana.

Abinyujije mu butumwa bwanditse, Ambasaderi Karega yagize ati “ Abagize ikipe yanjye birukanwe hagendewe ku birego by’abagize ishyaka rya politiki rya RNC bumvikanishaga mu bitangazamakuru byose ko bafite ibimenyetso ku ruhare rwabo mu rupfu rwa Karegeya, ibimenyetso kugeza uyu munsi bitigeze bigezwa mu butabera.”

vlcsnap-2024-05-30-12h32m35s998.png

Ku bijyanye n’urupfu rwa Thomas Ngeze na Pieter-Jan Staelens, Ambasaderi Karega yagize ati ” Ngeze na Staelens (…) Ni iki kuba kwanjye muri Afurika y’Epfo guhuriyeho n’urupfu rwabo? sinari nshinzwe umutekano wabo, cyangwa nshoboye kuwurinda ku butaka bw’amahanga no ku banyamahanga batari Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati ” Niba u Bubiligi bufite ibimenyetso byumvikana bihuza imirimo yanjye no kuba kwanjye muri Afurika y’Epfo n’urupfu rw’abantu bavuzwe haruguru, bwemerewe kubishyira ku meza bukabiganiraho na Guverinoma y’u Rwanda mu mutuzo kandi ku mugaragaro,”

vlcsnap-2024-05-30-12h11m20s280.png

Mu itangazo ryayo ryo kuwa 28 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho muri iyi minsi hongeye kwaduka ibikorwa by’abakoresha itangazamakuru bibasira ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage muri rusange, bagamije inyungu za politiki, yahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko yabisobanuye kenshi mu buryo buhagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *