U Budage bwemerewe kugumisha ibirindiro bya gisirikare muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Amerika n’u Bufaransa byombi byasabwe n’abayobozi bashya ba Niger guhagarika kuba kw’ingabo zabo muri iki gihugu. Ku rundi ruhande ariko, u Budage, bumaze kugirana amasezerano na Niamey yo kuhagumisha by’agateganyo ibirindiro by’indege, icyemezo bivugwa ko kitavuzweho rumwe i Berlin .

Amasezerano yari yashyizweho umukono yo kugira ibirindiro bya gisirikare muri Niger, hafi ya Niamey, byari biteganyijwe ko azarangira ku itariki ya 31 Gicurasi. Kubera kubura umwanya wo gushakira igisubizo kirambye, habaye amasezerano y’agateganyo: azakurikizwa kugeza muri Kanama.

Ibi birindiro byakoreshejwe nk’ahabikwa ibikoresho by’ingabo zo mu butumwa bwa MINUSMA muri Mali bwarangiye mu Kuboza. Igisirikare cy’u Budage (Bundeswehr ) kizagabanya umubare w’ingabo zihari uzava ku 100 ukagera hagati y’abasirikare 30 na 40. Ibirindiro bizaba bisa nk’ibihagaze kandi bishobora kongera gukoreshwa nibiba ngombwa.

Muri Kanama, imishyikirano hagati ya Berlin na Niamey izaba kugira ngo humvikanwe ku gihe bizamara nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Minisiteri y’ingabo y’u Budage yamenyesheje abadepite bakurikirana iyi dosiye uko ibintu byifashe ubu. Ntabwo bose bashyigikiye icyemezo cyo kuguma muri Niger, nk’uko byifuzwa na leta. Bamwe bakomoza ku kaga abasirikare b’u Budage bahura na ko, ariko kandi bakanenga kuba nta bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage bukiri muri aka karere kuva Ingabo z’u Bufaransa zava muri Niger mu mpera zUkuboza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *