Minisiteri ya Siporo yatumye Samuel Eto’o yegura

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Cameroon wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, Samuel Eto’o yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu Marc Brys ndetse na Minisiteri ya Siporo.

Nyuma y’uko ku wa Kane habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuriyemo umuyobozi wa Federasiyo, Samuel Eto’o, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ndetse n’umunyamabanga wa Minisiteri ya siporo muri Cameroon, cyasize Eto’o yeguye.

Muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, Eto’o yasabye imbabazi ku myitwarire ye idahwitse yakunze kujya yereka umutoza w’ikipe y’igihugu aho yamushinjaga kuba yarazanywe na Minisiteri ya Siporo itabimenyesheje Federasiyo kandi ariyo igomba guhitamo umutoza.

Yasabye imbabazi ku bushyamirane yagiranye n’umutoza Marc Brys mu nama itunguranye bahuriyemo mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Eto’o yagize ati: “Ndasaba imbabazi kuko mu nama yabaye mbere habayemo amarangamutima menshi […] ariko abaturage ba Cameroon bafite agaciro kuturusha ni nayo mpamvu aribo tugomba gukorera.”

Nyuma y’uko asabye imbabazi, Samuel Eto’o yaje guhita asezera ku mirimo ye yo kuba umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (Fecafoot).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi nibwo itangazo ryo kwegura ku uyu munyabigwi mu makipe nka FC Barcelona ryagiye hanze, bivuze ko ukutumvikana kwarangwaga muri siporo yo muri Cameroon gushyizweho iherezo.

Ukutumvikana hagati ya Eto’o na Minisiteri kwatangiye muri Mata ubwo Minisiteri ya siporo yashyiragaho Marc Brys nk’umutoza w’ikipe y’igihugu bitanyuze muri Federasiyo nk’uko byari bisanzwe.

Icyo gihe Eto’o yandikiye Minisiteri ayibwira ko bitandukanyije nayo ku byemezo byo kuzana umutoza batabajije Federasiyo. Ibyo nibyo byakuruye impaka ndende zisize Eto’o yeguye ku mwanya wo kuyobora Federasiyo.

Biteganyijwe ko umubiligi Brys arakomezanya ikipe y’igihugu aho aranatoza imikino ibiri y’amajonjora y’igikombe cyisi 2026, Cameroon ifitanye na Cape Verde ku ya 8 Kamena na Angola nyuma y’iminsi itatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *