SANDF yemeje ko abasirikare 13 bayo bakomerekejwe na M23

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Afurika (SANDF), cyatangaje ko hari abasirikare 13 bacyo bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi.

SANDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije na M23 mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi.

Aba basirikare barimo umwe wakomeretse cyane kuri ubu bari kuvurirwa i Goma.

Usibye aba basirikare, SANDF yemeje ko hari n’imodoka zayo zo mu bwoko bw’ibifaru zatwitswe na M23.

Uyu mutwe mu itangazo wasohoye mu ijoro ryakeye, watangaje ko hari ibifaru bine by’imitamenwa watwitse, ibindi bibiri urabyigarurira.

M23 kandi yemeje ko mu modoka z’umwanzi yigaruriye hanarimo imwe isanzwe ikoreshwa mu gutwara abantu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *