CHAN: Rurambikana hagati y’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kanama 2017, rurambikana hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya ‘Uganda Cranes’ bahatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Umukino urabera kuri Mary’s Kitende Stadium mu birometero 35 uvuye i Kampala, umurwa mukuru wa Uganda.

Antoine Hey, umutoza w’amavubi , avuga ko ikipe ihagaze neza ko yizeye intsinzi. Agira ati, “Abakinnyi banjye bameze neza, bafite ubushake n’ishyaka ryo kwegukana intsinzi’’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hagati aho, Hey avuga ko batagomba kwirara kuko ari umukino ukomeye, ugomba guhesha amahirwe Amavubi yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Ikipe y’Amavubi yagiye igizwe n’abakinnyi 19 bakurikira: Abazamu ni Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye, Marcel Nzarora na Yves Kimenyi. Ba myugarironi Aimable Nsabimana, Aimable Rucogoza, Thierry Manzi, Soter Kayumba, Latif Bishira, Emmanuel Imanishimwe, Jean Marie Vianney Muvandimwe na Eric Iradukunda. Abo hagati ni Olivier Niyonzima, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana , Amran Nshimiyimana na Kevin Muhire. Ba rutahizamo ni Dominique Savio Nshuti, Barnabe Mubumbyi na Christophe ‘Abeddy’ Biramahire.

Uyu mukino uraba nyuma y’umukino wahuje ejo ikipe y’abanyamakuru ba siporo b’u Rwanda (AJSPOR) n’iya ba Uganda (USPA), itsinzi yegukanwa n’u Rwanda ku gitego 1-0. Igitego rukumbi cyatsinzwe na Twizeyimana Abbas Claude ku munota wa 78 w’umukino. Umukino wabereye kuri ‘Lugogo stadium’, aho ikipe ya KCCA FC isanzwe yakirira imikino.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Abdou Nyampeta/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *