Gen. Godefroid Niyombare wahunze u Burundi nyuma yo kugerageza guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wabwo, yemeje ko uyu mugabo yaba yarishwe n’abantu bo hafi ye bari baramwiyoberetseho.
Ku itariki nk’iyi ya 8 Kamena mu myaka ine ishize ni bwo Nkurunziza ari umaze imyaka 15 ari Perezida w’u Burundi yapfuye, nyuma y’iminsi itagera kuri ibiri arwariye mu bitaro by’i Karusi ari na byo yaguyemo.
Urupfu rwe rwemejwe n’uwari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, mu itangazo yasohoye ku gicamunsi cyo ku wa 9 Kamena 2020.
Kugeza ubu urujijo ruracyari rwose ku ntandaro y’icyishe uyu mugabo wari ufite imyaka 55 y’amavuko, kuko havugwa icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uburozi.
Mu bemeza ko Nkurunziza yasize amarozi harimo umunyamakuru Bob Rugurika mu mwaka ushize watangaje ko uburozi bwamwishe bwatumijwe muri Tanzania.
Umwe mu bakozi b’ibitaro by’i Karusi ku rundi ruhande avuga ko ibipimo by’ibizamini by’ubuzima byafashwe Nkurunziza byerekanye ko yari arwaye icyorezo cya COVID-19, gusa uyu nanone akavuga ko “turimo turapima twabonye ko amaraso ye arimo ikindi kintu tutazi. Kugeza ubu ntitwigeze tumenya icyo kintu kindi cyari muri ayo maraso”.
Gen Niyombare mu bemeza ko Nkurunziza yishwe
Impirimbanyi Pacifique Nininahazwe mu kiganiro yagiranye na Niyombare, avuga ko uyu musirikare yamuhamirije ko Pierre Nkurunziza yishwe n’abantu bo hafi ye bari baramwihishemo.
Ni Niyombare wemeza ko yafataga Nkurunziza nk’umuvandimwe we, ndetse ko mbere y’imvururu zabaye mu Burundi muri 2015 yari yaramugiriye inama ko manda ya gatatu yashakaga kwiyamamazamo itari bumugwe amahoro.
Uyu musirikare wigeze kuba kwa Nkurunziza mu rugo avuga ko urukundo bombi bakundanaga ari rwo rwatumye ahitamo kumugira inama, mbere y’uko undi amwirukana mu mirimo yari ashinzwe nyuma y’iminsi ibiri yonyine.
Gen Niyombare kandi yabwiye Nininahazwe ko kuba muri 2015 yarayoboye abagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi yabikoze “nk’uburyo bwa nyuma yari asigaranye bwo kurinda u Burundi, kurinda Abarundi barimo baricwa, no kurinda umuvandimwe we Nkurunziza”.
Uyu kandi yashimangiye ko Pierre Nkurunziza yishwe n’abajenerali ba hafi ye; ibitandukanye n’ibyo we n’agatsiko yari ayoboye bifuzaga kumukorera.
Ati: “Twifuzaga ko avaho, ko habaho amatora meza, hanyuma Nkurunziza akaruhuka iteka nk’uwahoze ayobora u Burundi. Ibyakurikiye mwarabibonye. Abandi bo bahisemo kwiyorobeka, biyegereza Nkurunziza ngo baramukunda, bahita bamutegurira urupfu”.
“Ni nde wabeshya Abarundi? None bariya ba Jenerali bose si bo bari bamwandikiye ya baruwa yo mu Ugushyingo 2014? Bariya bose ntibari bashyigikiye manda ye ya gatatu? Ariko bahisemo kwiyorobeka”.
Amakuru kandi avuga ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye u Burundi yoherezaga mu Rwanda intumwa z’abasirikare b’abajenerali ngo baze kureba Niyombare, uyu Jenerali na bwo yababwiye ko ari bo bishe Nkurunziza uri mu banzi batatu bari basangiye.
Icyo gihe yarababwiye ati: “Ndabona mwarakoze ibyatunaniye. Babiri mu banzi twari dusangiye mwabashyize ikuzimu, umwe na we mwamushize mu buroko”.
Amagambo ya GĂ©n. Niyombare n’ayo Gaston Sindimwo wahoze ari Visi-Perezida w’u Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nkurunziza yatangaje ubwo yaganiraga na Umukubito TV.
Uyu yavuze ko ibibazo byabaye mu Burundi muri 2015 byari hagati ya Nkurunziza n’agatsiko k’abasirikare bo mu ishyaka CNDD-FDD bari bafite inyota yo gushyira hasi Nkurunziza, Gen. Adolphe Nshimirimana wishwe arashwe na Gen. Alain-Guillaume Bunyoni kuri ubu ufunzwe.


