Nyuma y’uko atsinze igitego cyahesheje intsinzi Amavubi, Kwizera Jojea yatangaje ko yishimiye kuba yatsinze igitego anashimira Abanyarwanda bamwoherereje ubutumwa nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda gutsinda Lesotho.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2024 nibwo habaga umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda C hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Lesotho kuri Moses Mabidha Stadium maze urangira Amavubi atsinze Lesotho igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera ku munota wa 45 ahawe umupira na Fitina Ombolenga.
Umukino ukirangira itangazamakuru ryegereye uyu mukinnyi wakinaga umukino we wa mbere abanje mu kibuga mu Amavubi akanatsinda igitego aho yaritangarije ko yumva yishimye ndetse ko bakoze nk’ikipe.
Yagize ati: “Ndumva bintangaje, nishimiye kuba hano, twakoze cyane nk’ikipe kandi nishimiye gutsinda igitego, gutanga ako kantu gato, ndishimye bya nyabyo”.
Agaruka ku kintu cyatumye asimbuzwa ku munota wa 60 hakajyamo Samuel Gueulette, yagize ati” Sinzi gusa ibyo bireba umutoza, birashoboka ko narushye gato kuko maze hano icyumweru kimwe gusa. Ntabwo nigeze nkora imyitozo yose nk’abandi basore ariko birashoboka ko bishobora kuba yari amayeri y’umukino. Icyo ari cyo cyose birangiye bikoze neza dutsinze”.
Asobanura uburyo yatsinzemo igitego, Jojea Kwizera yagize ati: “Ndatekereza ko nari mfite akantu gato ko gutuza, nari mfite igihe kandi nari mfite umwanya wo kubona inguni nziza. Nawushyizemo ku bw’amahirwe ujyamo, Imana ishimwe ko wagiyemo, byari byiza”.
Akomeza agaruka ku bakinnyi bagenzi be. ati: “Kugira ngo rero twumvikane ntabwo bigorana kandi ntekereza ko kuba narabaye hano mu myitozo micye, twagize ibyo tuvugana kandi ndatekereza ko twumvikanye neza kandi twari dufite guhuza neza mu kibuga”.
Asoza ashimira abanyarwanda bamuhaye ubutumwa bwo kumushimira, ati: “Abanyarwanda mwakoze ku butumwa bwiza nakiriye haba kuri Instagram, Facebook, ubutumwa bugufi kandi ntegereje kuza nkishimana n’Abanyarwanda.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 asanzwe akinira ikipe ya Rhode Island FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari ubwa mbere yahamagawe mu Amavubi ndetse ni bwa mbere yari yabanje mu kibuga.


