Kigali: EPEMR n’andi matorero bashimye Imana ku bw’intsinzi ya Paul Kagame- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Itorero EPMR ( Eglise Pentecote Emmanuel au Rwanda) ryakoze igiterane cyo gushimana Imana ku bw’igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye nta gikuba gicitse ndetse banasengera uwayatsinze, Perezida Paul Kagame ngo Imana imushoboze akomeza guteza imbere u Rwanda.
EPEMR 7
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017, muri Kigali Convetion Center, nibwo itorero EPEMR n’andi matorero ahuriye mu cyo bise ‘
Sel et Lumière’ (Umunyu n’urumuri ) bakoze icyo giterane.
Iki giterane cyahuje Amatorero 68, ariko kikaba cyari cyateguwe na EPEMR, abagiye bafata amajambo, amasengesho n’indirimbo, bose bahurizaga ku ugushima Imana ko amatora yarangiye mu mahoro.

EPEMR 5
Bishop Dr Bashaka Faustin, umuyobozi wa Sel et Lumière, ihuriyemo amatorero 68

Umuyobozi wa
Sel et Lumière, Bishop Dr Brashaka Faustin yavuze ko icyo basabye Imana bakibonye ari nayo mpamvu na bo bagarutse gushimira aho bayisabiye .
Ati: “ Umutekano , amahoro n’ituze no kuba haratowe uwo twasabye Imana, ni cyo cyatumye twongera kugaruka gushimira muri Convetion Center nkuko twahasabiye”.
EPEMR 11
Apostle Gasarasi, umuyobozi wa EPEMR ari nabo bateguye iki giterane

Apostle Gasarasi, umushumba wa EPEMR, mu ijambo rye yavuze ko bateguye igiterane cyo gushima Imana bitewe nuko ku itariki ya 9 Nyakanga 2017, bari baje muri Convetion Center basaba Imana kuzaha Abanyarwanda kugira amatora meza ndetse ikabaha kuba hatorwa Perezida Kagame, ko ari we babona ugaragaza urukundo ku gihugu no ku Banyarwanda, cyane ko ari we wakoze byinshi birimo no gukura igihugu ahabi.
Ati: “Icyo twasabye twarakibonye, turashima Imana, twagarutse gushimira aho twasabiye , Imana yahaye Abanyarwanda amatora meza, atarimo ikibazo cy’umutekano muke, Imana yaradusubije.
EPEMR 4
Abashumba bahagarariye amatorero atandukanye, baje kwifatanya na EPEMR

Abanyamadini, akenshi tugira isoni zo kubwira abantu ngo tuzatore uyu, ariko iyo umukinnyi wawe ari umuhanga ntibyakubuza kumukunda no kumujya inyuma, Imana ishimwe twabonye umuyobozi mwiza , tugomba kumusengera ngo mu myaka 7 iri imbere izabe myiza. Turi abafatanyabikorwa nta n’ubwo turabafana, dufasha kugirango igihugu cyacu kibe cyiza”.
Yakomeje avuga ko impamvu basabye Imana ngo Perezida Kagame abe ari we utorwa, ngo bagirango akomeze afashe Abanyarwanda kugera ku byiza no kubana neza nk’uko yabigaragaje kandi akabikora mu myaka ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yanahagaritse.
Ati“ Ntabwo twavuga ibyiza igihugu cyagezeho ngo tubirangize , dukurikije ibyiza byose twagezeho byatumye na twe tugira ikifuzo nk’icyo, kandi umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘usiga umugeni hafi ukajya kuzana agahihiro’, ibyo byiza twamubonyeho nibyo byatumye twumva tugomba kumuba hafi (Perizida Paul Kagame) kugirango igihugu cyacu kigumye kuba cyiza kandi kigumye kwigirwaho n’amahanga”.
EPEMR 9
Abayoboke ba EPEMR bari benshi ndetse n’abashyitsi baturutse hirya no hino

 
Iki gitera cyo Gushima Imana kikaba kizakomereza mu ntara zose z’u Rwanda aho kizategurwa n’amatorero atandukanye ahuriye muri
Sel et Lumière ibarizwamo itorero EPEMR , ubu rikorera mu ntara zose z’ u Rwanda.
Etienne 1 Rev. Uzabakiriho Etienne
EPEMR 10
Abana baturutse Gatsibo

EPEMR 13
Apostle Gasarasi nabo yarokoye mu gihe cya Jenoside

EPEMR 77
Iburyo ni Bishop uturuka mu gihugu cya Uganda abarizwa muri Sel et Lumière yaho, yasengeye Perezida Kagame ngo akomeze guteza u Rwanda imbere ndetse n’umugabane w’Afurika

EPEMR 12
Bishop Gapira Jean Faustin, Ashima Imana ndetse anasengera Perezida Kagame, ngo akomeze kuyoborana u Rwanda ubwenge n’ubushishozi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga /bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *