Itorero E.P.R (Eglise Presbiterienne au Rwanda),ni rimwe mu matorero ya Giprotestanti yageze mu Rwanda kera kuko rimaze imyaka isaga 110, aho amateka agaragaza ko ryigeze kugira abayoboke benshi cyane kurusha ayandi madini ya Giporotestanti, ariko kurI ubu si ko bikimeze kuko abenshi bagiye barivamo.
Rev Dr Nagaju Muke watanze inyigisho imbere y’imbaga y’abitabiriye iki giterane, yagaragaje ko Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011 bwagaragaje ko iri torero ryagiye ritakaza abayoboke benshi cyane n’ubwo yirinze kugira imibare atangaza aho yagize ati: “Mu bushakashatsi hagaragaye ko abenshi mu bayoboke bacu bahinduye bajya mu yandi madini, icyo bahunze ngo ni uko ahanini badushinja kutajyana n’ibigezweho indirimbo zishyushye n’ibindi bikurura abantu”.
Mu kiganiro na President w’iri Torero mu Rwanda Pasitori Bataringaya Pascal yemeza ko batakaje abayoboke benshi ku buryo mu Rwanda basigaranye abagera ku bihumbi 400, mu maparuwasi 178 agize iri torero mu Rwanda.
Ubwo bazamuraga mu ntera abapasitoro barindwi bahawe inkoni y’ubushuba, mu giterane cyabereye i Rubavu ku rwego rw’igihugu, aba bayobozi bashya bazayobora Paruwasi zitandukanye, basabwe kuzagira uruhare mu gushakisha abayoboke babo bazimiye . Bataringaya Pascal yagize ati: “Mu nshingano muhawe, murasabwa kugira uruhare mu kwita ku ntama mwaragije, kugarura izabacitse no gushaka izazimiye, iyo ni yo nshingano y’umushumba nyawe”
Aba bashumba bashya barahiriye imbere ya bagenzi babo biyemeje kuzita kubo barahijwe, imibereho myiza no guharanira iterambere ry’itorero muri rusange, ubumwe bw’abayoboke ndetse no gushaka intama zazimiye. Nyirabakundukize Daphrose umwe mu bazamuwe mu ntera yagize ati: “Tuzagarura abatanye kuri Yesu kandi tuzakomeza gukorera Imana n’igihugu,”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, bwana Habiyaremye Jean Pierre, yashimiye ubuyobozi bw’iri torero uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu anabasaba kurushaho kwita ku ntama baragijwe. Ati: “Mwageze kuri byinshi byunganira igihugu mu iterambere, muzakomereze aho mwita ku mibereho myiza y’abayoboke banyu n’Abanyarwanda muri rusange”.
kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore


