Umushumba w’itorero ‘Eglise Pentecote Amour de Dieu”, Rev Past Mushimiyimana Devotha, avuga ko iyo basenze ibitangaza bikaba abasinzi, abasambanyi n’abandi bari mu nzira mbi bakihana, ko intego iba igezweho.
Ibi yabitangaje ku wa 13 Kanama 2017, ubwo hasozwaga igiterane cy’iminsi ibiri cy’isanamitima, cyaberaga ku rusengero rw’iri torero ruherereye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Rev. Past Devotha, avuga ko igiterane cy’iminsi 2 bagiteguye bafite intego y’isanamitima, ati “twifuzaga ko abantu baza kuri Yesu, tugendeye kuri iyi ntego yacu abantu bakiriye umwami n’umukiza mu bugingo bwabo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko icyo giterane cy’iminsi 2, ku wa 12 na 13 Kanama, abantu basaga 14 bakiriye agakiza, ati “ni ibitangaza by’Imana iyo tubonye abantu bakiriye agakiza, abasambanaga, abasindaga n’abandi bakora ibyaha bitandukanye bakiriye agakiza, nk’abantu twacagaho hano basinze mu gitondo, bakarara barwana mu ngo zabo nijoro ukabona akubise amavi hasi ati na njye ndaje ngo munsengere, biba ari ibitangaza, mbese intego y’igiterane iba igezweho, intego yacu iba igezweho”.
Abakiriye agakiza, nyuma itorero rikomeza kubakurikirana, ati “iyo bamaze kukakira turabakurikirana kuko n’ubundi baba babaye abana b’itorero, tukabigisha, bakagera igihe cyo kubatizwa ndetse bakaninjira neza mu murimo w’Imana”.
Niyomugabo Straton, umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, afite umugore n’abana 4, yatangarije Bwiza.com ko nta handi haba umunyenga nko muri Yesu dore ko amateka ye mbere yo gukizwa avuga ko ari agahomamunwa.

Niyomugabo Straton akora umurimo w’Imana yishimye
Ati “Aho nakiriye Yesu hari byinshi byahindutse, maze imyaka 7 ndi muri iri torero, niryo nakirijwemo ndetse Imana inarimperamo umugisha, ubu nkora umurimo w’Imana, ndi umuririmbyi nkanacuranga”.
Akomeza agira ati “kera nari umusambanyi, narasindaga nkarwana, ubwo umuryango wanjye wumvaga ko nakijijwe waranezerewe cyane ubona n’amahoro, iwanjye hahoraga intonganya none ubu hasigaye hataha Imana, gukizwa bigira akamaro kuko uhita uhinduka, mbese uvuka bundi bushya ukaba mushya, ugahindura ibigare, ukava mu bibi, ukajyana n’abo ubona bagufasha kuzagira iherezo ryiza”.
Iki giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Muze twubake umurimo w’Imana (Nehemie 2: 17-18).

Uyu mugabo ufite igikomere ku itama, ni umwe mu bakirijwe aho


Umuvugabutumwa Muyebwayire Vestine, avuga uburyo yari yarasaze yiruka ku gasozi, Imana imukorera ibitangaza arakira

Umuvugabutumwa Ntivuguruzwa Eliphase

Nyiranzamuhabwanimana Berancille, avuga ko n’izina rye rifite byinshi risobanura kuva nyina akimutwite, uko yavutse n’uko abayeho

Ufite mikoro, avuga ko kera yari umujura national none ubu ni umuvugabutumwa international

Umubyeyi wishimiye kubyinira Imana

Umuhanzi waririmbirara imbaga y’abari bitabiriye igiterane

Abakiriye agakiza, bashyize ibiganza hejuru basengerwa

Uyu mukobwa ari mu bakozwe ku mutima n’ijambo ry’Imana yakira agakiza

Uyu mugabo wari ufite n’ibikomere ku itama kubera ubusinzi, yakiriye agakiza

Past Devotha asengera abari bamaze kwakira agakiza

Baracinya akadiho bishimira ibyiza Imana yabakoreye
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com



