Ikipe ya APR FC yaraye yakiriye myugariro myugariro Alioune Souané w’umunya-Sénégal waje kurangizanya na yo, nyuma y’iminsi iri mu biganiro na we.
Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Souané mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya ASC Jaraaf yabaye iya kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sénégal, ndetse ni we watowe nka myugariro mwiza kurusha abandi muri iyo shampiyona.
Uyu mukinnyi kandi yari anasanzwe akinira Les Lions de la Téranga (Ikipe y’Igihugu) ya CHAN.
Ikinyamakuru cyitwa RECORD cyo muri Senegal cyanditse ko uyu mukinnyi APR FC yamutanzeho 60,000 by’ama-Euro (Frw miliyoni 84), ikazajya imuhemba 5,000 (Frw miliyoni 7) buri kwezi.
Alioune Souané byitezwe ko azajya akinana mu mutima w’ubwugarizi na Niyigena Clement uheruka kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri, yamaze kumvikana na APR FC mu gihe ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yaherukaga kumutangaza nk’umukinnyi wayo.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yahisemo gutera umugongo iyi kipe yo muri Sudani, nyuma yo kugirwa inama n’umuryango we yo kuza gukina mu Rwanda.
Byitezwe ko Souané asinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Usibye uyu mukinnyi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yanifuzaga undi munya-Senegal witwa Etane Junior Aimé Tendeng, gusa uyu mukinnyi usanzwe akina nka numero 6 ahitamo kwerekeza muri Al Hilal.


