Muhire Kevin uri gukoterezwa amafaranga angana na miliyoni 40 n’abafana kugira ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports, yatangaje ko atari yicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire birambuye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, aho yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya.
Ati: “Ntabwo turaganira n’ubuyobozi duhuriye ku meza.Twavuganye rimwe na Perezida kuri telefoni, nari ndi mu Mavubi ntitwabona umwanya uhagije wo kuvugana. Ibyo yabwiye abafana nibyo twari twavuganye kuri telefoni.”
Akomeza agira ati: “Navuga ko amafaranga namara kuboneka, abayobozi bahugutse, tuzicara neza tugakemura ibisigaye kugira ngo amasezerano asinywe.”
Abajijwe niba ziriya miliyoni 40 FRW zibuze atasinyira Rayon Sports,yagize ati:”Zabura byagenze gute?Dufite abafana n’abakunzi benshi ntabwo zabura. Zizaboneka kandi turacyafite igihe kinini cyo kwitegura umwaka w’imikino utaha. Navuga ko ku bwanjye haracyari igihe, nta mpamvu y’igitutu.Azakomeza ashakishwe gake gake kandi ndizera ko azaboneka.”
Muhire Kevin yemeza ko kuba abafana ba Rayon Sports bamwita umwana w’imikipe bimushimisha ndetse ko bigaragaza ko baha agaciro akazi ayikorera.


