Umukecuru w’imyaka 71 ahataniye ikamba ry’ubwiza

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 71, Marissa Teijo wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ] afite imyaka myinshi.

Uyu mukecuru yatekereje kujya guhatanira ikamba ry’ubwiza nyuma y’uko abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bamereye abagore bashatse, abatandukanye n’abo bashakanye, abagore batwite ndetse bafata n’imyaka yose umuntu ufite ubushake yaba agezemo kwitabira iri rushanwa.

Ib kandi bibayeho nyuma y’aho uwari Miss Texas, na Miss Teen USA bahitiyemo kwegura kuri izi nshingano bagasubiza amakamba.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Marissa Teijo yatangaje ko uyu ari umwanya abonye wo kugerageza amahirwe ye no kuba urugero rwiza ku bandi batekereza ko amahirwe yabo asazana n’imyaka bagezemo.

Yagize ati:”Ndumva kugeza ubu buri mugore afite amahirwe yamufunguriwe, yo gutuma yiyumvamo imbaraga n’ubwiza”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu irushanwa arimo ahanganye n’abandi bagore n’abakobwa bageze mu 100 atigeze agira ubwoba cyangwa ngo ahungabanywe nabyo.

Kugeza ubu Marissa Teijo niwe mugore wa Mbere ugeze mu myaka 71 ubashije kujya mu irushanwa ry’Ubwiza aryo ariryo ryose ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *