Rurageretse hagati y’umuhanzi akaba n’umunyamamkuru Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago na The Cat wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagaram.
Mu minsi yashize nibwo The Cat yashyize hanze amajwi ya Yago ari gukanga umukobwa bivugwa ko ari Munezero Rosine wamenyekanye nka Dabijou Bijou mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Yago yumvikana muri ayo majwi agira ati: ”Iyo umuntu akumenyereye, wowe ntumumenyere akwita imbwa.” Byari mu kiganiro byumvikana ko yagiranaga na Dabijou. Nyiri ayo majwi yakomeje gukoresha amagambo akakaye arimo n’imvugo nyandagazi abwira Dabijou ko yakomeje kumwihanganira ariko igihe kikaba kigeze ngo bihagarare.
Uyu musore kandi yumvikana amubwira ko niyibeshya agakora ikosa rito azamushyira hanze yambaye ubusa, anamwibutsa ko yigeze gufungirwa gucuruza abakobwa kandi n’ubu atabihagaritse. Dabijou ngo agomba kwitonda cyangwa bakavuga abakobwa yajyanye muri Nigeria kubacuruza, ubu bakaba barataye umutwe.
Nyuma y’aya majwi uyu musore ntiyagize byinshi ayatangazaho aho yemezaga ko ntakintu yavuga kuri ayo majwi ahubwo yashimangiraga ko amakuru arambuye kuri iyo ngingo yabazwa Dabijou.
Bidateye kabiri, Godfather uzwi ku rubuga rwa X yateguye Space yo gutabariza Dabijou aho yavugaga ko hatagize igikorwa Yago yakandagaza uyu mukobwa bivugwa ko bahoze bakundana.
Gadfather avuga ko ubundi Yago yakundanaga na Dabijou gusa uyu musore akaza kumuhemukira amurya amafaranga ye yari yarakoreye mbere y’uko bakundana.
Bitangazwa ko Yago afitiye Dabijou umwenda wa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda aho Gadfather avuga ko miliyoni 21 zatikiriye mu mishanga y’indirimbo z’uyu muhanzi ndetse akanemeza ko Dabijou ariwe wamujyanye muri Nigeria gukora indirimbo. Akomeza yemeza ko izindi miliyoni 3 Dabijou yazihaye Yago ubwo yari yasohowe mu nzu.
Kubera iri deni Yago abereyemo Dabijou bahoze bakundana, yatangiye kumutera ubwoba bw’uko azashyira hanze ubwambure bwe nakomeza kumwishyuza ayo mafaranga.
Kuri ibi byatangajwe na Godfather, Yago avuga ko ari abantu bishyurwa kugira ngo bamusebye aho abagereranya nk’inyangarwanda kuko bakoreshwa mu gusenya abari gutera imbere
Nyuma Yago akomeje kwiyama abandi bantu barimo The Cat, n’abandi bahanzi bagenda bamuvuga ndetse bigira abo hejuru kandi ngo ari we wabazamuye.
Ubwo yari ari mu kiganiro k’imbona nkubone ku rubuga rwa Instagram, Yago yavuze ko hari abahanzi yafashije kuzamuka ndetse akabafasha bakiri hasi cyane ku buryo niyo bazaga mu kiganiro cye, ari we wabategerega ndetse akanabatunga. Muri abo bahanzi uvugwa cyane ni Bruce Melodie.
Ibi byakuruwe n’ibyo uyu muhanzi yatangaje avuga ko ari we wagiriye inama Yago yo gushinga shene ya Youtube gusa Yago we abihakana yivuye inyuma avuga ko yashinze shene agikora kuri Goodrich muri 2016 ndetse ko yari ataramenyana na Bruce Melodie uvuga ko yamuhaye igitekerezo cyo kuyishinga.
Yago kandi yavuze ko hari bamwe mu bantu bishyurwa ngo bamugushe hasi yibagirane, ndetse akavuga ko bamwe muri abo bantu bafitanye imakimbirane ashingiye ku kuba yaragiye yanga kubakorera ibyo bashaka.
Yahishuye ko umugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka The Cat, muri 2020 ubwo Yago yakoraga muri Miss Rwanda, yamupfumbatije akantu ngo yemere kumukorera ajye amuha amakuru y’ibibera mu gikari cya Miss Rwanda ariko undi arabyanga avuga ko adashobora gukorana n’abantu nka we.
Icyo gihe muri Miss Rwanda havugwagamo gusambanya abakobwa babaga bayitabiriye, dore ko byaje kugera no mu nkiko bituma iri rushanwa riba risubitse ubu rikaba ritagikorwa.
Kuva ubwo ngo nibwo amakimbirane ya Yago na The Cat yazamutse ndetse ngo The Cat yahise yigamba ko azagwisha Yago byanze bikunze. The Cat yabyigambye ubwo yafataga ikirango [logo] cya Yago akagicishamo agakubo ku mutuku, avuga ko nyiri kirango agiye kugwa hasi vuba cyane.
Yago kandi yumvikana muri icyo kiganiro n’abafana be abwira The Cat ko ntacyo azamutwara kuko ubu akomeye kurusha uko yari ameze mbere.


