Kuri uyu wa gatatu, ingabo za Afurika y’epfo zavuze ko zagabweho igitero cya rokete kuri kimwe mu birindiro byacyo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kiza guhitana abantu babiri abandi 20 barakomereka.
Izi ngabo za Afrika y’epfo ziri muri congo mu rwego ku bungabunga amahoro, zoherejweyo n’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo ‘SADC’ mu rwego rwo gufasha guverinoma ya Congo kurwanya imitwe y’inyeshyamba.
Mu itangazo izi ngabo zashyize hanze rigira riti “Abasirikare babiri bapfuye abandi bane bakomeretse bikabije bari mu bitaro, mu gihe abasigaye bakomeretse byoroheje biteganijwe ko bari busezererwe bagataha.”
The Easterafrican dukesha iyi nkuru ntabwo yatangaje aho iyo rokete yabishe yaje iturutse. Ni mu gihe imirwano ishyamiranyije FARDC na M23 ikomeje muri santire ya Kanyabayonga no mu tundi duce.
Muri Gashyantare ikindi gitero cya Roketi cyagabwe ku birindiro bya Afurika y’Epfo muri Kongo cyahitanye abasirikare babiri abandi batatu barakomereka.
Icyo gihe Perezida Cyril Ramaphosa yagarutse ku kunenga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko impamvu abo basirikare bishwe ari uko nta ntwaro zo kwirwanaho bari bafite.


