Umukandida ku mwanya wa Perezida ,Frank Habineza umuyobozi w’Ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), yabwiye ab’ i Nyagatare ko n’atorwa buri munyarwanda azaba yemerewe gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), agura imiti muri pharmace itaboneka ku bigo nderabuzima.
Yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yavuze ko impamvu y’iyi ngingo ari uko ngo usanga hari igihe iyi miti idakunda kuboneka kandi wenda umurwayi arembye.
Yagize ati”Ubu turifuza y’uko umuntu wese ukoresha mutuel mu Rwanda, azajya yivuza akabasha no kugura umiti akoresheje mutuel muri za pharmacy. Kubera ko iyo ukoresha mutuel bakwandikira imiti ukayishaka kuri santre de Sante(ikigo nderabuzima) kandi akenshi iyo miti ntiba ihari” . Avuga ko nka Green Party bifuza ko iyo miti yazajya iboneka ku bigo nderabuzima.
Indi ngingo yagarutseho mu byo yizeje ab’i Nyagatare, n’uko ngo bazaca ibigo by’abitwa inzererezi, ku buryo uzajya acyekwaho icyaha azajya agezwa mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , RIB, aho kujyanwa mu bigo by’inzererezi. Avuga ko bazaca ibyo gufunga umuntu nta bimenyetso aho kumara iminsi itanu cyangwa irindwi ngo hagikorwa iperereza.
Avuga ko kandi mu gihe baba batowe bakuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bazayikuraho ku buryo umuntu wese ufashwe acyekwaho icyaha nta bimenyetso ahite arekurwa.
Ati” Icya mbere iyo minsi 30 y’agateganyo igomba kuvaho umuntu bakazajya bamufata ya minsi yemewe n’amategeko babona nta bimenyetso bihari bakakurekura, keretse bya byaha bikomeye nk’ibyiterabwoba ibyo kwica kuko amategeko afite uko abiteganya.”
Aha yatanze urugero ko nk’umuntu wibye inkoko cyangwa ikigori ko adakwiye gufungwa imyaka itanu ahubwo bakabaye bamuca amande akitahira.Ibi byose n’ibindi ngo byagerwaho mu gihe baba bamutoye.


