U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihuugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize.

Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo u Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga bwarayifunguye.

Gitega ivuga ko icyemezo cyo gufunga iyi mipaka cyaturutse ku gitero inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gitero cyo mu Ukuboza 2023 RED-Tabara yigambye kucyiciramo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, mu gihe Leta y’u Burundi yo ivuga ko abishwe ari abasivile babarirwa muri 20.

Minisitiri Albert Shingiro yabwiye abanyamakuru ko RED-Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika Nkurunziza “bacumbikiwe ndetse banagaburirwa n’u Rwanda”.

Yavuze ko mu gihe cyose Kigali itarabashyikiriza Gitega ngo bagezwe imbere y’ubutabera imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.

Ati: “Na n’ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi muri 2015, tukibaza ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi bari muri icyo gihugu bahora batera biciye ku mutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara”.

Yunzemo ati: “Muri make rero imigenderanire hagati y’u Rwanda nayigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi y’amahindu abantu bakanyagirwa, bagatoha; n’igihe hava izuba hakaza akayaga keza, abantu bakabana neza. Nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byacu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka”.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Mbona kuvuga ko uRwanda rwanze gutanga abahahungiye,ar’urwitwazo,kuko ubutegetsi buriho mu Burundi sibwo bashatse guhirika,ikindi kuba mu Burundi hari aBarundi bakoze jenoside mu Rwanda,bakaba baranze kubashyikiriza ubutabera,bashakako biba kimwe ku kindi,knd kuba uBurundi bufite political y’ivangura byashoboka ko ar’uburyo bwo gushaka abo batavuga rimwe n’ubutegetsi murwego rwo kubacecekesha,ubwo rero ibyinzitwazo nibabireke,bafungure cya bafunge nuburenganzira bwabo

  2. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Tuzi imitwe yanyu. Mubanze mwitabe inkiko gacaca

  3. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Muzarorere kuyifungura ntabo tuzabaha! Harya ngo mufite indagala tuza gushaka?hhhh namwe mwabonye ibyo muturusha ,natwe tubarusha isambaza kdi ziryoha kurusha izanyu!!
    NB:namwe umunsi mwaduhaye abakoze genocide natwe tuzabaha abashatse gukora coup d’état

  4. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Uyu mu Minisitiri ntabwenge agira pee, arabona bageze aho abadepite bajyana akajerekani gushaka essence, abandi babuze uko bajya kukazi, abaturage baheze murugo kubera kubura imodoka none ngo bazakomeza bafuunge, nababwira iki sha. ko tutarya amamesa yiwanyu nizo ndagara se mwabonye twarananutse, muzaturebe twagiye kwamamaza umusaza uko tuba dukeye. senzi

  5. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Hhhhhh akumiro karagwira pe! Igihugu kiburamo nimwe wincabwenge!! None c ubabaye ninde,ikeneye undi ninde?unva mugumane iyomipaka yanyu nababwira iki, murica abaturage banyu ngomuriho murahina abanyarwa,mwegure muve kubuyobozi kuko kuyobara byarabanani pe! President Domician Ndayizera canke ntibantunganye nibo bobasha kugarura ubukungu bwigihugu.

  6. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Hhhhhh akumiro karagwira pe! Igihugu kiburamo nimwe wincabwenge!! None c ubabaye ninde,ikeneye undi ninde?unva mugumane iyomipaka yanyu nababwira iki, murica abaturage banyu ngomuriho murahina abanyarwa,mwegure muve kubuyobozi kuko kuyobara byarabanani pe! President Domician Ndayizera canke ntibantunganye nibo bobasha kugarura ubukungu bwigihugu.

  7. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Ibinamawa mugani womukinyarwanda wa barihima ba mujinya.
    Ubuse ko bawufunze habayiki .buretse kwicira abaturage kurwa nkinda.
    Bibukako interahamwe za barundi zishe abantu murwanda barazitanze se ngo zicirwe iman
    Za.
    Babe bagumanye iwabo natwe tugume iwacu ko ntagitoro baturusha ngo baragifunga nibafungirane imikeke ni ndahara natwe tube twishakamo ibisubizo.

  8. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Ibinamawa mugani womukinyarwanda wa barihima ba mujinya.
    Ubuse ko bawufunze habayiki .buretse kwicira abaturage kurwa nkinda.
    Bibukako interahamwe za barundi zishe abantu murwanda barazitanze se ngo zicirwe iman
    Za.
    Babe bagumanye iwabo natwe tugume iwacu ko ntagitoro baturusha ngo baragifunga nibafungirane imikeke ni ndahara natwe tube twishakamo ibisubizo.

  9. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    Muzabireke ntibizatubuza gukataza mw’Iterambere gusa nkabavandimwe bacu twakabanye neza.Minister mujye mumenya ko turabavandimwe dusangiye byose imisozi niyo idahura ariko abantu barahura.

  10. U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
    None mubona mwafataiye ibihano u Rwanda?? Canke mwahunganije ubuzima bw’umwene gihugu muto muto?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *