Rayon Sports ntigikinnye na APR FC mu gutaha Sitade Amahoro
Ibirori byo gutaha sitade Amahoro byashyizwe ku wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024 hakinwa umukino wa APR FC na Police FC. Mu gutaha iyi sitade yavuguruwe igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 hazakinwa umukino wa gicuti. Uyu mukino uzahuza Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya […]
Umukinnyi wa AS Kigali yasohowe mu nzu yanga kuyivamo
Umukinyi wa As Kigali ifashwa n’umugi wa Kigali yasohowe mu yakodeshaga azira kutishyura gusa yanze kuyisohokamo. FĂ©lix KonĂ© ukomoka muri CĂ´te d’Ivoire ukinira ikipe ya AS Kigali, yasohowe mu nzu kubera kutishyura ubukode ariko yanga kuyivamo. Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko uyu mukinnyi yasohowe mu nzu kuko amaze amezi atatu atishyura ubukode ariko akanga kuyivamo. Kugeza […]
Amajyepfo : Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro
Umunsi wa karindwi wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza yawuhariye uturere twa Gisagara na Ruhango, mu ntara y’amajyepfo, aho yabagaragarije ko anyotewe no kwicara mu Rugwiro, agira ibyo abasezeranya azabagezaho nibamwicazayo ku wa 15 Nyakanga,2024, bakanamuhesha ubwiganze mu nteko ishinga amategeko batora abadepite […]
Platini P yasabye urukiko kumutandukanya n’umugore we
Nyuma y’ibibazo n’umugore we byagiye bivugwa mu minsi yashize Platini P yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ko rwamuha gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia. Umuhanzi Nemeye Platini yasabye urukiko ko rwamutandukanya na Olivia bari barasezeranye muri 2021. Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe muri urwo rukiko ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024. Iki […]
RDC: Mu kwezi kumwe gusa imfungwa zirenga 20 zimaze gupfira muri gereza
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (UNJHRO) ryashyize ahagaragara raporo yaryo yo muri Gicurasi 2024, rigaragaza ko hapfuye abantu 22 baguye mu muri gereza atandukanye mu kwezi kumwe. Abapfuye biganje mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru (11), Tanganyika (6), Ituri (3) na KasaĂŻ-Hagati (2). Impamvu nyamukuru zitera urupfu zifitanye isano nimirire mibi, imiterere mibi […]
Ese wari uziko yawurute ifite akamaro kanini mu mubiri w’umuntu?
Yawurute ni kimwe mu bikomoka ku mata aho ikorwa amata abanje gukorerwa ibyitwa fermentation , Yawurute ikaba ari isoko nziza y’intungamubiri za poroteyine n’imyunyungugu itandukanye cyane cyane umunyungugu wa karisiyumu. Amoko amwe namwe ya za yawurute ashobora gukorwa,hifashishijwe amasukari ariko ibyo bikazigira mbi ku buzima ,ubundi yawurute nziza ni iyakozwe mu mata atavanze n’ikindi kintu […]
RDC: M23 yafashe Kimaka mu gihe imirwano ikomeje mu nkengero za Kanyabayonga
Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Kimaka muri Teritwari ya Lubero kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena, aho bivugwa ko abaturage benshi bahungiye imirwano ahitwa Kirumba no mu nkengero zaho. “Inyeshyamba zafashe Kimaka kandi ubu hari urujijo muri Miriki, biragoye kumenya ugenzura ako gace,” uyu ni umwe mu baturage bavuganye na Kivu Morning Post […]
SouanĂ© yatsinze ikizami cy’ubuzima muri APR FC

Myugariro Alioune SouanĂ© w’umunya-Senegal umaze iminsi igera kuri ine mu Rwanda aho yaje kurangizanya n’ikipe ya APR FC, yatsinze ikizamini cy’ubuzima yari amazemo iminsi muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu ijoro rya tariki ya 24 Kamena 2024 ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yakiriwe n’abo mu […]
APR FC yasinyishije umukinnyi izajya ihembwa miliyoni 7

Ikipe ya APR FC yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey uzajya ahembwe menshi muri ikipe y’ingabo z’Igihugu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Ghana, Richmond Lamptey. Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda muri iki cyumweru, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri […]
Kenya: Umupolisi warashe mu mbaga y’abaturage nk’uwishimisha ari mu mazi abira

Abanyakenya bariye karungu nyuma y’uko umupolisi wambaye gisivili afashwe amashusho arasa ku baturage abegereye hafi y’Akarere k’Ubucuruzi ka Nairobi (CBD). Iyi videwo yerekana umupolisi wambaye ingofero y’umukara, ishati y’ubururu n’ipantaro isa nk’ivu arasisha imbunda ya AK-47 ku mbaga y’abantu bari bahagaze batuje bamureba we na bagenzi be bapakira abigaragambyaga bafashwe mu modoka yabo. Iyi videwo […]
Sibomana Abouba yagizwe umutoza ku nshuro ya mbere

Sibomana Abouba wamenyekanye mu makipe arimo APR FC na Rayon Sports agiye gutangira imirimo mishya muri ruhago nyarwanda aho azaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Gorilla FC. Ikipe ya Gorilla FC iri kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira yaba yamaze guha akazi Sibomana Abouba ko kuba umutoza wungirije Kirasa Alain uherutse guhabwa akazi nk’umutoza mukuru. […]
Rusizi: Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bafite bamenera- Kagame
Umukandida wa RPF Inkotanyi Kagame Paul yabwiye abari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamza mu Karere ka Rusizi, ko abashimira kuba ari inkotanyi koko kandi ko abifuza guhungabanya umutekano babizi ko ntaho bamenera. Uyu mukandida yageze muri Stade ya Rusizi yerekwa urukundo n’ibihumbi by’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri […]
U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’Ă©tat ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihuugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize. Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024. Mu ntangiriro […]
Paris: Lt. Col. Shyaka wa RDF yasoje neza amasomo yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara
Umusirikare mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, Lt. Col. Jean Paul Shyaka, yasoje amasomo ya gisirikare yakurikiranaga mu Ishuri ry’Intambara ryo mu Bufaransa (Ecole de Guerre)ku manota yo hejuru. Umuhango wo gutanga brevets ku banyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cya 31 wabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 27 Kamena 2024 nk’uko byatangajwe […]
Minisitiri Mutabazi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku mubare w’ingabo u Burundi bufite muri RDC
Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yahisemo kuruca ararumira ubwo yabazwaga umubare w’ingabo iki gihugu cyohereje mu ntambaran yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu mwaka ushize u Burundi bufite ingabo muri Congo zifatanya ku rugamba n’abarimo FARDC na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23. Minisitiri Mutabazi ubwo yari mu kiganiro […]
Burundi: Kawunga yarabuze muri gereza Ngozi none ubuzima buragerwa ku mashyi
Ubuzima muri Gereza ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi buragerwa ku mashyi nyuma y’uko abagororwa babuze ibyo kurya uhereye mu kwezi gushize kwa Gicurasi (5).Gusa byatangiye gukara uhereye mu minsi umunani ishize ubwo hatangiraga kubura ifu y’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’amazi meza. Kugeza ubu ngo iyo hagize udushyimbo tuboneka nitwo basaranganya gusa, naho umutsima w’ibigori wo […]
Abanyeshuri b’Abarundi ntibemerewe gusohoka igihugu muri iki gihe cy’ibiruhuko
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano w’u Burundi yatangaje ko nta munyeshuri wemerewe kurenga imipaka y’igihugu muri ibi biruhuko kubera ko bose bagomba kwitabira ingando. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024 ari i Gitega. Kuri uyu wa Kane i Gitega mu murwa mukuru w’igihugu hari hateraniye inama yahuriyemo abaminisitiri batatu, ari bo; minisitiri […]
Abasirikare 2 bakuru ba RDF basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Uganda

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 24, ba ofisiye ba RDF, Maj Corneille Ntaganira na Maj JDD Nkubiri, bahawe impamyabumenyi mu ishuri rikuru ryo kuyobora ingabo n’abakozi (Senior Command and Staff College) rya Uganda riherereye i Kimaka. Uyu muhango witabiriwe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’ishuri nk’iri ry’ Igisirikare cy’u Rwanda, ndetse Comdt […]
Zabyaye amahari hagati ya Ramaphosa n’ishyaka bemeranyije gusangira ubutegetsi
Hadutse ubushyamirane bukomeye mu bagize ihuriro riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iminsi mike bemeranyije gusangira ubutegetsi. Ni ubushyamirane bushingiye ku kuba Perezida Cyril Ramaphosa ashinja umukuru w’ishyaka rya Democratic Alliance ryamufashije gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo kugerageza gushyiraho “leta ibangikanye” arenze ku itegekonshinga. Ni ibirego bikubiye mu ibaruwa Itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabonye […]
Sassou Nguesso na Putin bemeranyije ubufatanye mu by’umutekano
Kuri uyu wa kane, taliki 27 Kamena 2024, Perezida Vladimir Putin yakiriye mugenzi we wa Kongo Brazzaville ,Denis Sassou Nguesso i Kreml. Sassou ni umuyobozi wa Afurika uheruka gusura Moscou, mu rwego rwo kongera umubano n’iki gihugu cy’igihanganjye ku isi. Putin yashimiye Nguesso ko yagize uruhare mu nama ebyiri z’Uburusiya na Afurika, kandi ko arimo […]
Uturere 14 twa Sudani twugarijwe n’inzara – PAM
Uturere 14 mu mpande zose za Sudani, dushobora kwibasirwa n’inzara, igihe intambara yatangiye mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2023 yafata intera. Ikigo gicunga ibijyanye n’inzara ku Isi, kuri uyu wa Kane cyasanze ikibazo cy’inzara kirushaho gukara muri Sudani. Iki kigo kivuga ko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ryasanze ariho ibintu […]
Polisi iributsa abakoresha umuhanda gukomeza ingamba zo gukumira impanuka
Impanuka zo mu muhanda buri mwaka zihitana ubuzima bw’abarenga Miliyoni ku isi, ikibazo gikunze kugarukwaho kenshi, hibutswa buri wese ko umutekano wo mu muhanda umureba, agasabwa mbere y’uko awinjiramo aturutse iwe, gutekereza ku ngamba zishoboka akwiye gufata mu kwirinda ko imyitwarire ye yaba intandaro y’impanuka yagira uwo ivutsa ubuzima cyangwa agakomereka. Ni muri urwo rwego […]
Rayon Sports igiye kurangizanya na Paplay
Umukinnyi Rukundo Abdulrahman Paplay ukinira Amagaju FC ategerejwe mu Rwanda mu biganiro byanyuma na Rayon Sports. Uyu musore wari warasubiye iwabo biteganijwe ko aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu biganiro byo kuba yasinyira Rayon Sports. Rukundo wari kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane gusa bikaza guhinduka ashobora kurara asinyiye Rayon […]
Trump na Biden bahanganye imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha
Joe Biden na Donald Trump bahatanira kuyobora Amerika ejo kuwa Kane bateranye amagambo imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha. Aba banyacyubahiro bakimara kwinjira ahabaraga ibiganiro, Abanyamakuru bahise ako kanya batangira kubabaza ibibazo byibanze ku ubukungu bw’igihugu, ibibazo by’abimukira binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bunyuranyije n’amategeko, n’intambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo […]
Umunyamakuru DC Clement yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka Dc Clement mu myidagaduro aho kuri ubu akora ku Isibo Fm yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Manzi Ariane. Aba bombi basezeranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, mu muhango wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Muri uyu muhango wo guhamya isezerano ryabo, Dc […]