Minisitiri Mutabazi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku mubare w’ingabo u Burundi bufite muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yahisemo kuruca ararumira ubwo yabazwaga umubare w’ingabo iki gihugu cyohereje mu ntambaran yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva mu mwaka ushize u Burundi bufite ingabo muri Congo zifatanya ku rugamba n’abarimo FARDC na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23.

Minisitiri Mutabazi ubwo yari mu kiganiro Abaminisitiri bo muri Guverinoma y’u Burundi bari kugirana n’itangazamakuru, yabajijwe ku mubare u Burundi bufite muri Congo asubiza ko adashobora kuwuvuga, ngo kuko bishobora gufasha umwanzi.

Ati: “Ngira ngo namwe murabizi ko muri rusange iyo ingabo ziri ku rugamba hari ibibazo bimwe na bimwe biba bitemerewe kubazwa, nk’ibyo bijyanye n’umubare mu gihe turimo turarwana n’umwanzi, kutubaza umubare mwaba mushatse gutuma dufasha umwanzi kwitegura. Murumva ko icyo kibazo mwabajije kitari ngombwa”.

Minisitiri Mutabazi ubwo yabazwaga ku mibereho y’abasirikare b’Abarundi bari mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasubije ko “bafashwe neza cyane ndetse mubona ko muri iyi minsi abasirikare bari koherezwayo basigaye bagenda bafite morali yo ku rwego rwo hejuru”.

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi yanze gutangaza umubare w’abasirikare iki gihugu gifite muri RDC, mu gihe amakuru avuga ko kimaze koherezayo ababarirwa muri 8,000.

Amakuru kandi avuga ko hari benshi muri aba basirikare bishwe na M23, abandi izi nyeshyamba zibafata mpiri (abenshi bamaze igihe batakambira Leta y’u Burundi bayisaba kuganira na M23 ikabarekura).

Ni ibyatumye abenshi mu basirikare b’u Burundi banga kujya kurwana n’izi nyeshyamba bahitamo gufungwa, ndetse mu cyumweru gishize hari 272 bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 22 na 30 ndetse banacibwa ihazabu ya $500.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *