44444444444444444444444444444444444444444444444444444444.jpg

Sibomana Abouba yagizwe umutoza ku nshuro ya mbere

Sangiza iyi nkuru

Sibomana Abouba wamenyekanye mu makipe arimo APR FC na Rayon Sports agiye gutangira imirimo mishya muri ruhago nyarwanda aho azaba ari umutoza wungirije mu ikipe ya Gorilla FC.

Ikipe ya Gorilla FC iri kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira yaba yamaze guha akazi Sibomana Abouba ko kuba umutoza wungirije Kirasa Alain uherutse guhabwa akazi nk’umutoza mukuru.

Abouba aratangira umwuga w’ubutoza ari umwungiriza muri Gorilla FC nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuseke.

Uyu mukinnyi wamenyekanye mu kibuga akina nka myugariro w’ibumoso azaba yungirije Kirasa Alain waje muri iyi kipe nk’umusimbura wa Jack Ivan Minnaert watandukanye nayo.

Sibomana Abouba ni mukuru w’abakinnyi nka Nshimiyimana Yunussu, Omborenga Fitina, Yamini Salum akaba yaraciye mu makipe arimo Rayon Sports, Gor Mahia, Wazito (zo muri Kenya) APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi.44444444444444444444444444444444444444444444444444444444.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *